AmakuruAmakuru ashushye

Papa Francis yahinduye ingingo ya Gatigisimu yemeraga igihano cy’urupfu

Papa Francis, umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi yahinduye inyigisho za Kiliziya Gaturika zemeraga ko igihano cy’urupfu hari ubwo gikwiye gukoreshwa, mu rwego rwo guhashya burundu amategeko ashyira mu bikorwa igihano cy’urupfu zimwe muri za Leta ubahiriza.

Mu busanzwe, Gatigisimu ya Kiliziya Gaturika yari ikubiyemo inyigisho zimwe zemera ko hari ubwo igihano cy’urupfu cyakoreshwa mu bihe bimwe na bimwe.

Uyu mupapa wakunze guhamagarira za Leta gukuraho iki gihano, yashyize mu bikorwa iki cyemezo nyuma y’uko mu Ukwakira kwa 2017 yari yatangaje ko gahunda ya Kiliziya Gatolika ku bijyanye n’igihano cy’urupfu ari ahantu hamwe hashobora guhinduka bijyanye n’impungenge ziriho muri iki gihe.

Gahunda ya Kiliziya gaturika iriho ubu ivuga ko umuntu atagomba kwicwa kuko yakoze icyaha ko ahubwo kumwica ari ukubahuka ubudahangarwa n’icyubahiro kamere bya muntu.

Ibi kandi ni na byo itangazo rya Vatican rivuga aho rivuga ko Kiliziya Gatolika ubu noneho igiye guharanira ko igihano cy’urupfu gikurwaho ku isi hose.

Ku rundi ruhande, cyifuzo cya Papa Francis cyo gukuraho iki gihano kiruta ibindi ngo gishobora kuza guhura n’abakirwanya bo mu bihugu bishyigikiye igihano cy’urupfu nka Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger