AmakuruIyobokamana

Papa Francis yahaye umugore umwanya ukomeye mu mateka ya Vatican

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yagize umugore witwa Dr. Francesca Di Giovanni umunyamabanga mu by’ububanyi n’amahanga aho azaba ashinzwe guhuza ibikorwa by’imibanire n’ibindi bihugu.

Dr. Di Giovanni wavukiye i Parelmo mu 1953 nk’uko Vatican News ibitangaza, yari amaze imyaka 27 akora mu bunyamabanga bw’ububanyi n’amahanga.

Uyu watowe yatangarije Vatican News na L’Osservatore Romano ko yatunguwe n’umwanya yahawe.

Ati: “Yego rwose natunguwe cyane! Twamaze igihe dutekereza uko twakongera imbaraga muri uru rwego. Ni igice cyo kwitonderwa. Gusa sinigeze niyumvisha ko Papa yampa izi nshingano.”

Uyu mugore avuga ko azakora cyane ngo atazatenguha Papa Francis wamugiriye icyizere. Ibi ngo biterwa n’uko atazaba akora wenyine.

Uyu mugore ahawe uyu mwanya wari usanzwe ufitwe na Mgr Mirosław Wachowski, bakaba bazakorana bombi.

Ni ubwa mbere umugore atorewe gukora izi nshingano i Vatican.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger