AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaIyobokamana

Papa Francis yageneye imfashanyo abimukira bari mu gihirahiro muri Mexico

Umushumba wa kiliziya Gatolika Papa Francis yaganaye imfashanyo abimukira bari mu gihugu cya Mexico bari guhuzagurika bagerageza uburyo bakwegera hafi y’umupaka uhuza iki gihugu na Leta zunze ubumwe za Amerika.

Ibiro bya Papa Francis byatangaje ko yatanze imfashanyo y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika.

“Aba bantu bose bari mu gihirahiro, ntibashobora kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ntibafite aho kuba cyangwa icyo kubabeshaho”.

“Kiliziya Gatolika icumbikiye ababarirwa mu bihumbi muri bo muri hoteli ziri muri za diyosezi cyangwa mu bigo by’abihayimana, ibaha iby’ibanze bicyenewe, birimo aho kuba n’ibyo kwambara”.

Abimukira benshi bavuga ko bahunga itotezwa, ibikorwa by’urugomo n’inzara mu bihugu bakomokamo.

Ni imfashanyo iva mu kigega Peter’s Pence cya Kiliziya Gatolika, gishyirwamo imfashanyo iba yakusanyijwe iturutse mu bice bitandukanye ku isi.

Itangazo ry’i Vaticani rivuga ko inkunga icyenewe n’abimukira iri kugabanuka mu gihe itangazamakuru ku isi ryagabanyije kuvuga ku kibazo cyabo.

Mbere, Papa Francis yigeze kunenga intego ya Perezida Donald Trump w’Amerika yo kubaka urukuta rwo gukumira abimukira.

Amerika yakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bwa Mexico ngo buhagarike ikivunge cy’abimukira baturuka mu bihugu by’Amerika yo hagati berekeza mu majyaruguru ku mupaka wa Mexico n’Amerika.

Itangazo ry’ikigega Peter’s Pence cya Kiliziya Gatolika rigira riti: “Mu mwaka wa 2018, ibivunge bitandatu by’abimukira binjiye muri Mexico, abantu ibihumbi 75. Hatangajwe n’ukuhagera kw’andi matsinda”.

Mu cyumweru gishize, abategetsi bataye muri yombi abimukira hafi 400 bakoraga urugendo banyuze ku mupaka wo muri leta ya Chiapas yo mu majyepfo ya Mexico bagerageza kwinjira muri Amerika.

Iryo tangazo ry’ikigega Peter’s Pence cya Kiliziya Gatolika ryongeraho riti: “Itangazamakuru ryagabanyije kuvuga ku kibazo cy’abimukira, bituma imfashanyo ya za leta n’abantu ku giti cyabo igenewe abimukira nayo igabanuka”.

“Ni muri uru rwego rero Papa Francis yatanze imfashanyo y’ibihumbi 500 by’amadolari y’Amerika yo gufasha abimukira bari muri Mexico”.

“Izasaranganywa mu mishinga 27 yo muri za diyosezi 16 no mu miryango y’abihayimana yasabye ubufasha ngo ikomeze gucumbikira, kugaburira no guha ibindi by’ibanze basaza bacu na bashiki bacu”.

Mu kwezi gushize kwa gatatu, Papa Francis yanenze abategetsi bagerageza kubaka inzitiro zo gukumira abimukira.

Abimukira bari mu gihugu cya Mexico bagaenwe Impano na Kiliziya Gatolika
Twitter
WhatsApp
FbMessenger