AmakuruImyidagaduro

Pacson yakomoje ku gihombo yatewe no kudakora amashusho y’indirimbo ye na The Ben, “Champion”

Umuraperi Pacson avuga ko kuba atarabashije gukora amashusho y’indirimbo ye na The Ben ari igihombo atazigagirwa na gato mu buzima bwe.

Uyu muraperi ukunze guhuriza hamwe abahanzi benshi badakunze guhura mu ndirimbo imwe akabahuza bagakora indirimbo igakundwa n’abatari bake mu bakunzi bijyana ya HipHop Nyarwanda. Mugihe The Ben  yazaga mu Rwanda yakoranye na we indirimbo  yiswe “Champion” yongeramo abandi baraperi Green P na Bull Dogg, ariko kugeza ubu amashusho yayo ntiyigeze ajya hanze.

Kuba aya mashusho yiyi ndirimbo atarakozwe Pacson abona ko ari igihombo atazigera yibagirwa azahora abwira n’umwana we azabyara. Aganira na Sunday Night yagize ati ” Ni igihombo gikomeye cyane n’umwana nzabyara uzankomokaho nzamubwira ko hari umushinga(Project ) runaka twakoze , ariko yabuze 60% ngo ube  ikintu kinini . Indirimbo mu buryo bw’amjwi (Audio) abantu barayikunze , urumwa iyo amashusho (Video) yayo isohoka  yari indirimbo iremereye.”

Guhuza The Ben na Green P mu ndirimbo imwe, mu gihe bari bamaze imyaka myinshi badahura  Pacson abona ko ari ikintu kiremerey cyari kuzamura amashusho y’iyi ndirimbo . “The Ben na Green ni abavandimwe ario bari bamaze imyaka n’imyaka badahura  mu ndirimbo imwe , njewe na Bull Dog guhurira  ku ndirimbo imwe byadutwaye imyaka , kongera guhurira ku ndirimbo imwe tugakora indirimbo nziza mu majwi n’amashusho biragoranye cyane, kuba iriya mashusho adahari n’igihombo gikomeye cyane.”

Pacson avuga ko kuba amshusho atarakozwe amakosa atayshyira kuri The Ben ahubwo hagati yabo bose bari bahuze cyane, babuze umwanya wo guhura cyane ko ngo bose bakoraga ibitandukanye.

Uyu muraperi  agaruka ku kuba atagihuriza hamwe aba bahanzi yavuze ko umuziki ugenda uhinduka  ntabwo umuntu agenda akora ibintu bimwe , ati  “haba no guhinduka , ugakora ibindi bishya, Hari ababwira ngo Pacson ko udakora indirimbo yawe wenyine, abandi bakaza  bati ko utaduha indi ndirimbo wahurijemo abahanzi.”

Uyu muhanzi kandi aranenga abandi baraperi bagenzi be barirwa biyita abami b’injyana “Njye mbona ko tudakeneye abami dukeneye abubaka icyo kintu barwanira.” Pacson akomeza avuga ko Bull Dog yigeze  kumubwira ko bakeneye ubumwe hagati yabo.

Pacson ahura na The Ben akigaruka mu Rwanda, bategura umushinga w’indirombo “Champion “.
The Ben ugitegerejwe n’abakunzi be mu mashusho y’indirimbo “Lose Control” yakoranye na Meddy
Pacson asobanura ibya umushinga w’amashusho y’indirimbo “Champion” ahaho waheze

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger