AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

P fla yamaze gusinya amasezerano yo kwamamariza ikigo gikomeye mu Rwanda

Hakizimana Aman tuzi nka P Fla Umuraperi ukunzwe cyane hano mu Rwanda n’abatari bake Nyuma yo kuva gereza agatangaza ko yamaze guhinduka ko atakiri P Fla bari bazi kera atarajya gereza kuri ubu yamaze kubona akazi aho agiye kuzajya yamamariza imwe muri sosiyete zikomeye hano mu Rwanda.

Uyu musore uherutse gutungura abakunzi be agashyira hanze indirimbo yakoranye na Aline Gahongayire bise “Mama Mwiza” ariko nanone akaba amaze igihe kitari gito mu muziki ari mu baraperi bakunzwe cyane mu Rwanda, akaba kandi yaramamaye  nko mu ndirimbo nka Nisubiyeho yakoranye na King James, Nigger One yakoranye na Bulldog n’izindi nyinshi.

P Fla yasanze Aline Gahongayire na Butera Knowless muri Itel

Kuri ubu, P FlA yamaze kwinjira mu rutonde rw’abahanzi bazajya bamamariza Ibikoresho bya Sositeye ya Itel, iri mu zikunzwe cyane mu Rwanda aho ngo yasinye amasezerano ataziguye kuko ngo ashobora kongerwa cyangwa se agaseswa bitewe n’ubwumvikane bw’impande zombi.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger