Imyidagaduro

P Fla na Aline Gahongayire bavuze intandaro yo gukorana indirimbo yabo

Akiva muri gereza yahise yegera umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire ariko nkuko Gahongayire abitangaza ngo bagihura ikiganiro cyabo cyaranzwe n’ikiniga ku buryo P Fla kwihangana byamunaniraga agaturika akarira.

Kuva PFLA yava muri gereza mu mpera z’umwaka ushize wa 2017, yashyize hanze indirimbo ya mbere yise ‘Mama Mwiza’, aho yafatanyije n’umuhanzikazi Aline Gahongayire umenyerewe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo ya PFLA yumvikanamo amagambo asaba imbabazi umubye kubera kwitwara nabi, aya magambo P Fla yayaririmbye mu rwego rwo gusaba imbabazi umubyeyi we nyuma yo kumunanira akishora mu biyobyabwenge ndetse akanafungwa umwaka umwe, ariko ntamutererane ahubwo akamuba hafi cyane nkuko P Fla adahwema kubitangaza.

Nyuma y’uko P Fla yari amaze gukora indirimbo yafatanyije na Aline Gahongayire bakayita “ Mama Mwiza” abantu benshi bakurikiraniora hafi umuziki bahise badukana ibibazo bibaza impamvu umuntu ukijijwe nka Aline Gahongayire yakorana n’umuraperi uzwiho gukora indirimbo zuzuyemo amagambo akarishye yewe ntatinye no kuririmbamo ibitutsi abanyarwanda bita iby’abashumba. Ariko burya ngo P Fla yatangiye gutekereza gukorana na Aline Gahongayire ubwo yari akiri muri gereza ya Mageragere aho yari afungiwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge.

Alina na Gahongayire bakoranye indirimbo

Ibi yabitangaje mu mpera z’iki cyumweru turi gusoza ubwo yazengurukaga ku ma Radiyo atandukanye akorera hano mu Rwanda aho aba bombi babaga bagiye kugira icyo bavuga kuri iyi ndirimbo yabo bise ”Mama Mwiza”.

Bageze kuri RBA nibwo umuraperi ufatwa nk’umuhanga mu injyana ya Hip Hop mu Rwanda P FLA yavuze ko yatangiye gutekereza kwiyegereza Aline Gahongayire akiri muri gereza, kuko yari asanzwe amukunda kandi ko yabonaga yamufasha guhinduka akava mu isayo y’ibyaha.

Yagize ati :” Nkiva muri gereza Gahongayire  ari mu bantu ba mbere nashatse nimero zabo za Telefoni ndabahamagara muhamagara naramubwiye nti ‘ni iby’agaciro byonyine kuba nabonye na nimero yawe kuko numvaga ko bitanashoboka , Aline Gahongayire ni umuntu nanjye nubaha cyane w’icyitegererezo… natashye numva hari ahandi nshaka kujya, numva hari ikindi cyerekezo nshaka kujyamo, ni ibintu nabanje gutekerezaho nkiri muri gereza.”

PFLA yavuze ko kumenyana na Aline Gahongayire yaje abyitezemo kubibonamo inyungu nyinshi zirenze n’iz’umuziki.

Aline Gahongayire we yavuze ko akimara guhamagarwa na PFLA byamutunguye cyane dore ko batari baziranye n’ubwo yari amuzi, ariko na none biramushimisha kuko ari umurimo Imana yari umuhaye. Anakomeza avuga ko hari igihe cyageraga bari kuganira uyu musore akarira bitewe n’amagambo ari kuvuga ndetse anavuga ko uretse Imana agomba no gusaba imbabazi umubyeyi we  niko kwemera gukora umurimo Imana yari imuhaye wo gufasha uyu musore kuva mu nzira mbi ndetse agasaba n’imbabazi.

Yagize ati “ P Fla akimara kumpamagara naratunguwe, kuko PFLA ntabwo nari muzi, ariko naramwumvaga, ampamagaye rero  numva ni umuntu wicisha bugufi.,Amaze kumpamagara njyewe ntabwo nabifashe nk’ibintu bisanzwe, ahubwo naravuze ngo Mana urakoze ku kazi keza umpaye. Niba umuntu ashobora kukubwira ati hari ibyangoye mu buzima bwanjye, ndicuza ariko nkeneye ubufasha bwawe nyewe nabifashe nk’umuntu Imana ingabiye cyangwa se ishyize mu buzima bwanjye.”

Gahongayire yakomeje agira ati ”Umunsi wa mbere mpura na PFLA uyu musore yari yicishije bugufi , yavuga ibintu byinshi ukabona ararize, ndavuga nti ‘yooo’! ibi ni byiza kandi ubutumwa yari azanye  bwari ubutumwa nka njye nk’umuntu w’umubyeyi, bwari ubutumwa bw’abantu benshi cyane. Bwari ubutumwa buvuga buti hariya hantu mvuye muri gereza, ndumva umuntu wa mbere nshaka gusaba imbabazi usibye Imana yo mwijuru ni mama wambyaye numva y’uko ari ikintu  cyiza ngomba kumufashamo.”

PFLA akiva muri gereza yakiriwe n’inshuti ze Bull Dog na Fireman ndetse na nyina umubyara aho yahise amujyana mu rugo nyuma y’igihe kitari gito yari amaze atahagera , iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo kuyitunguza umubyeyi we kiugirango amusabe imababzi anamwereke ko yahindutse dore ko anabimusaba kenshi gashoboka .

Uretse ibi kandi P Fla anatangaza ko agiye gukomeza gukorea umuziki ariko yirinda ubushotoranyi hagati ye n’abagenzi be cyane ko asanga biri mu bituma adatera imbere . Ibi byose akaba asanga azabifashwamo na Aline Gahongayire uri kumuba hafi muri iy’iminsi.

Mama wa P Fla ni we wagiye kumwakira

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger