AmakuruImikino

Ozil na Kolasinac ba Arsenal bari bacucuwe n’ibisambo Imana ikinga akaboko

Abakinnyi babiri b’ikipe ya Arsenal, Mesut Ozil na Sead Kolasinac, bacitse ibisambo byari bigiye kubibira mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’Ubwongereza, Londres.

Amashusho agaragaza ahabereye igitero agaragaza bariya bakinnyi bombi ba Arsenal bahanganye n’ibisambo byari bibakurikiye kuri moto binafite intwaro.

Amakuru y’uko Ozil na Kolasinac bagabweho igitero n’abajura yemejwe na Arsenal bakinira, gusa iyi kipe y’i Londres ikaba yatangaje ko nta n’umwe muri bo wigeze akomeretswa.

Arsenal yavuze ko ibyabaye ari ikibazo kireba ubuzima bwite bwa bariya bakinnyi, ndetse bikaba nta n’ingaruka mbi bizagira ku myitozo ya Arsenal itegura umwaka w’imikino utaha.

Mesut Ozil na Sead Kolasinac bagabweho kiriya gitero ubwo bari bagiye muri imwe muri Restaurant iherereye mu gace ka Platts Lane, mu majyaruguru ya Londres.

Polisi y’i Londres yavuze ko yamaze kuvugana n’aba bakinnyi bombi, ariko ikaba nta n’umwe irata muri yombi mu bari bagerageje kubiba.

Yasmin Tahsiner, nyiri Restaurant Ozil na Kolasinac bari berekejemo, yabwiye Sky Sports dukesha iyi nkuru ko bariya bajura bari bari kuri moto, bakaba batakiye Kolasinac hafi y’urugo rwe ubwo yari ahuye na Ozil n’umugore we bari mu modoka y’uyu mukinnyi ukomoka mu Budage.

Yagize ati” Basabye Kolasinac kubaha isaha yari yambaye. Ubwo bahise bagerageza kumwataka, agerageza kujya imbere mu modoka. Ku wundi muryango w’imodoka, umujura na bwo yageragezaga kwinjira mu modoka. Ubwo Ozil yatwaraga imodoka, babirukanseho na moto mu gihe cy’iminota 15.

Tahsiner yavuze ko bariya bajura birukankanye bariya bakinnyi n’umugore wa Ozil kugeza bageze kuri Restaurant ye, ndetse bakaba bari bangirije imodoka ya Ozil cyane bifashishije amabuye n’amatafari.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger