AmakuruAmakuru ashushyeUbuzima

OMS yahaye izina ubwoko bushya bwa COVID-19 bwakuye benshi imitima

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryatangaje ko ubwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye mu majyepfo ya Afurika buteye impungenge, ribuha izina rya ’Omicron’.

Mu minsi ishize ni bwo abahanga mu by’indwara z’ibyorezo muri Afurika y’Epfo batangaje ko bari kwiga imiterere y’ubwoko bushya bwa Covid-19 bwagaragaye muri icyo gihugu.

OMS ivuga ko ubu bwoko bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya, ndetse ko ibimenyetso by’ibanze byerekana ko hari ibyago byinshi byo kongera kubwandura ku bakize COVID-19.

Ku wa 24 Ugushyingo ni bwo buriya bwoko bushya bwa COVID-19 bwagaragaye muri Afurika y’Epfo, nyuma yo kugera mu bihugu bya Botswana, u Bubiligi, Hong Kong na Israel.

OMS ku wa Gatanu yavuze ko imibare w’abandura ubu bwoko bushya bwa COVID-19 bwari bwabanje guhabwa izina rya B.1.1.529 bigaragara ko ikomeje kwiyongera mu ntara hafi ya zose za Afurika y’Epfo.

Yunzemo ko “Ubu bwoko bushya bufite umubare munini w’imihindagurikire (ukwihinduranya) imwe ihangayikishije.”

OMS yavuze ko bizatwara ibyumweru bike kugira ngo hasobanuke ingaruka z’ubu bwoko bushya, kuko abahanga bari gukora uko bashoboye ngo bamenye uko abantu bari kugenda bayihererekanya.

Amakuru avuga ko bishoboka ko inkingo ziri kwifashishwa mu kurwanya icyorezo cya ntacyo zamara kuri ubu bwoko bushya.

Dr Tom Peacock, Umuhanga mu ndwara z’Ibyorezo muri Kaminuza ya Londre aherutse gutanga umuburo kuri ubu bwoko bushya bwa Covid-19 bukirimo kwigwa.

Yavuze ko “kuva bufite ubushobozi buhambaye bwo kwihinduranya byerekana ko buteye impungenge…bukwiye gukurikiranwa mu buryo bwose bushoboka.”

Icyakora yasabye abantu kudacika intege mu gihe igenzura ku miterere y’ubu bwoko bushya rikomeje, avuga ko wasanga hari igihe ubushobozi bwabwo bwo gutuma umuntu aremba buri hasi.

Kuri ubu ibihugu bitandukanye byatangiye gukumira ku butaka bwabyo abagenzi baturuka mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Eswatini, Lesotho, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Mozambique na Malawi mu rwego rwo kwirinda ko iriya virusi nshya yagera ku butaka bwabyo.

U Rwanda na rwo rwamaze gufata ingamba y’uko guhera kuri iki cyumweru umugenzi wese uturutse hanze y’igihugu azajya abanza kuba mu kato k’amasaha 24 muri Hoteli, mu rwego rwo gukumira buriya bwoko bushya bwa COVID-19.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger