AmakuruInkuru z'amahanga

OMS yaburiye ibihugu bishaka gutanga dose ya gatatu ya COVID-19

Nyuma yaho hari ibihugu bimwe na bimwe bitangiye gutangaza ko bigiye gutanga dose ya gatatu ku bantu bakingiwe Coronavirus kubera ukuntu iki cyorezo gikomeza guhangayikisha ibi bihugu ndetse no kubantu bakingiwe.

Kuri ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO rirasaba ibihugu biteganya gutangira gutanga doze ya gatatu ku baturage babyo, kubihagarika by’agateganyo.

Uyu muryango uvuga ko ibi ntacyo byamarira Isi muri rusange mu gihe haba hari ibihugu abaturage babyo batarabona n’urukingo na rumwe.

Tedros Adhanom Ghebreyesus Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye,aganira n’itangazamakuru yavuze ko yatangaje  hakwiye kuba hahagaritswe gutanga doze ya gatatu nibura kugeza mu mpera za Nzeri kugira ngo habeho isaranganya rinoze mu itangwa ry’inkingo.

“Ibihugu biteganya gutanga doze ya gatatu ngo bihangane n’ubwoko bwa Delta, birasabwa kuba bibhagaritse by’agateganyo kugeza mu mpera za nzeri. OMS ibona ko ikihutirwa ari uguharira izo doze ibihugu bisa n’aho bitarakingira abaturage babyo. Izo nkingo zafasha Afurika muri rusange.”

Dr.Tedros yatanze urugero ko kugeza ubu 80% bya doze zo gukingira COVID-19, byatanzwe mu bihugu bikize, aho u Burayo abagera muri ½ cy’abaturage bakingiwe ariko ko nko mu Burundi nta na doze n’imwe iratangwayo

Mu ntangiriro zu kwezi kwa Kamena igihugu cy’ u Budage cyatangaje ko guhera mu ntangiriro za Nzeri kigiye gutangira gutanga inkingo zo gushimangira ku bantu bakuze n’abatishoboye kimwe n’abatarakingirwa.

Amerika yavuze ko idakeneye guhitamo kuba yaha doze ya gatatu abaturage bayo cyangwa se guha impano ibihugu bikennye.

OMS itangaza ko ibi byo gutanga urukingo rwa 3 cyangwa kwima ibihugu bikennye ntacyo byaba bimaze gutanga doze ya gatatu mu gihe abaturage b’igice kinini cy’ibihugu bikennye batarahabwa urukingo. Ikomeza itangaza ko ikihutirwa ari uko habaho ubufatanye kugira ngo icyorezo cya COVID-19 kirwanywe ku rwego rw’Isi.

Kuri uyu wa kane Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na we yemeje ko Guverinoma yitegura ubukangurambaga ku gushimangira urukingo rwa COVID-19, muri Nzeri rukazahabwa abafite intege nke n’abakuze cyane.

Hifashishijwe Instagram  Perezida Macron yasobanuye akamaro k’urukingo rwa gatatu. Perezida w’ u Bufaransa yabyemeje bidasubirwaho uyu munsi ko icyo gihugu kiteguye gutanga doze ya gatatu.

Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa RFI, iherutse gusubiramo amagambo ya  Perezida Emmanuel Macron yavuze ku italiki ya 12 Nyakanga 2021,  aho yagize  ati: “Yego biragaragara ko hakenewe urukingo rwa gatatu, atari kuri bose aka kanya, ariko kuri ubu ku bakuze cyane n’abanyantege nke, kuko kuri buri ntambwe haba hari amasomo.”

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko hakwiye kuba hahagaritswe gutanga doze ya gatatu nibura kugeza mu mpera za Nzeri kugira ngo habeho isaranganya rinoze mu itangwa ry’inkingo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger