AmakuruImyidagaduro

Ommy Dimpoz yavuze ku burwayi bwe bwatumye abikwa ko yapfuye akiri muzima

Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz], umuhanzi wo muri Tanzania wari umaze iminsi yaribasiwe n’uburwayi bwaturutse kuburozi yahawe bwari bwaratumye abantu bakwirakwiza amakuru y’uko yapfuye kandi akiri muzima yagize icyo abivuga ho.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Millard Ayo, Ommy Dimpoz yavuze ko yagiye kwivuriza mu Budage nyuma y’aho yari yaratangiye kugenda agira ibibazo byo guhumeka, n’ubwo uburwayi bwe bwari bukomeye atigeze agera aho gupfa nk’uko abantu bari batangiye kumubika.

Ati “Iyo wabazwe mu buryo bukomeye n’urugendo rwo gukira rufata igihe kinini no kugenda utangira nk’umwana muto uri kwiga ariko sinigeze mererwa nabi biteye ubwoba kugeza n’aho umuntu avuga ko Ommy yapfuye.”

Bijya gutangira muri kamena Ommy Dimpoz nibwo yafashwe n’uburwayi bwo mu muhogo ananirwa kumira amafungoro bituma ajya kubagirwa muri Afurika y’Epfo inshuro ebyiri, Abaganga bamubwira ko ashobora kuba yaramize ibintu birimo uburozi.

Mu Ukuboza yongeye kuremba, ajya kwivuriza mu Budage nabwo yongera kubagwa ku nshuro ya gatatu. Gusa kuri ubu yagarutse muri Tanzania mu ntangiriro za Gashyantare uyu mwaka

Kuri ubu uyu muhanzi yahumurije abakunzi be ababwira ko  ameze neza, uretse ko abaganga bamubwiye ko bazakomeza kumukurikirana kugeza akize.

Ommy Dimpoz ucishamo akaririmba mu kinyarwanda yemeza ko ubu afite ubushobozi bwo kongerera kuririmba aho yahise anashyira ahagaragara  indirimbo nshya yakoze mbere y’uko ajya kwivuriza mu Budage, aho aba ashima Imana yamufashije ubwo yari ari kubagwa inshuro ebyiri zose yabagiwe muri Afurika y’Epfo.

Iyo ndirimbo nshya ya Ommy Dimpoz yise Ni wewe wanyumva unyuze hano

https://www.youtube.com/watch?v=m05QOvueS08

Ommy Dimpoz yashegeshwe n’uburwayi bwaturutse ku burozi aha yari amaze kubagirwa muri Afurika y’epfo
Kuri ubu Ommy Dimpoz yavuze ko ameze neza, uretse ko abaganga bamubwiye ko bazakomeza kumukurikirana kugeza akize

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger