AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Ombolenga Fitina arerekeza i Burayi ku mugoroba w’uyu wa kabiri

Ku mugoroba w’uyu wa kabiri, myugariro Ombolenga Fitina ukina inyuma iburyo muri APR FC arahaguruka i Kigali yerekeza mu gihugu cya Serbia aho agiye gukomereza akazi ke nk’uwabigize umwuga.

Biteganyijwe ko uyu musore ahaguruka i Kigali saa moya z’umugoroba.

Ikipe yerekezamo isanzwe ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu gihugu cya Serbia. Ni ikipe Ombolenga Fitina na Emmanuel Manishimwe bemera ko bafashijwe na Dr Petrovic wahoze abatoza muri APR FC kugira ngo bayerekezemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri abakinnyi ba APR FC basezeye kuri Ombolenga Fitina, mbere yo gukina umukino w’irushanwa ry’Agaciro baza gucakiraniramo na Etincelles.

Biteganyijwe kandi ko Emmanuel Imanishimwe bita Mangwende na we ahaguruka mu gihe cya vuba yerekeza muri iyi kipe Ombolenga yerekejemo. Uyu musore ukina inyuma ibumoso yameza ko yamaze kubona ibyangombwa, igisigaye akaba ari ugufata umunsi wo kugenda.

Fitina wari umaze umwaka n’igice akinira APR FC, si ubwa mbere agiye gukina ku mugabane w’u Burayi. Muri 2017 yahavuye aza muri APR FC, nyuma yo gutandukana na MFK TOPVAR TOPOLCANY yo mu kiciro cya gatatu muri Slovakia. Ni nyuma yo kudacana uwaka n’ubuyobozi bw’iyi kipe we na bagenzi be barimo Iranzi Jean Claude na Kalisa Rashid.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger