AmakuruImyidagaduro

Omarion uri mu bahanzi bakomeye muri Amerika agiye kuza mu Rwanda

Omari Ishmael Grandberry wamamaye cyane muri muzika nka Omarion ndetse akaba ari mu bahanzi bakomeye ku Isi ategerejwe i Kigali aho azaba yitabiriye iserukira muco ryiswe ‘Urumuri Music Festival’.

Iri serukiramuco biteganyijwe ko rizaba mu mpera za Ukwakira 2018 , abategura iri serukiramuco rizaba ribaye ku nshuro ya mbere bavuga ko bafite imishinga minini yo kujya riba buri mwaka ndetse rikajya riba umunsi urenze umwe igihe ryabaye.

Muri iri serukiramuco hazaba harimo hazaba harimo n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi n’ubugeni nko gushushanya, imivugo, kuririmba n’ibindi mu guteza imbere impano z’ababikora.

Christian Dushime ukuriye iyi kompanyi iri gutegura iki gitaramo yavuze ko bahisemo Omarion kubera ko ari umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba muri iki gihe dore ko aherutse no gukorana indirimbo na Diamond igakundwa cyane.

Uretse iyo aheruka gukorana na Tiwa Savage, Omarion anafite izindi zakunzwe nka  Distance , Ice Box, Post To Be yakoranye na Chris Brown n’izindi nyinshi.

Omarion ni umuhanzi w’umunyamerika wavutse mu 1984 akaba yaramenyekanye cyane mu itsinda ryitwa B2K, iri tsinda ryamenyekanye cyane mu 2000 ndetse rikaba ryaragaragaye cyane muri Billboard Hot 100. Nyuma y’uko iri tsinda risenyutse mu 2004, Omarion yatangiye kuririmba ku giti cye akaba yaranatwaye igihembo muri Grammy Award.

Reba hano indirimbo ya Diamond na Omarion

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger