AmakuruAmakuru ashushyeInkuru z'amahangaPolitiki

Omar al-Bashir yagaragajwe bwa mbere mu ruhame kuva yahirikwa ku butegetsi

Uwahoze ari Perezida wa Sudani,Omar al-Bashir yagaragaye mu ruhame ku nshuro ya mbere kuva yahirikwa ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’abigaragambya ku itariki ya 11 Mata 2019.

Eko ku Cyumweru taliki ya 16 Kamena 2019, Bashir yatwawe mu modoka avanwa muri gereza yo mu murwa mukuru Khartoum, ajyanwa ku biro by’umushinjacyaha aho yasomewe ibirego bya ruswa ashinjwa.

Akikijwe n’abashinzwe umutekano, Bwana Bashir w’imyaka 75 y’amavuko yari yambaye ikanzu gakondo y’ibara ry’umweru ndetse n’umwitandiro wa kisilamu mu mutwe.

Bashir Yahiritswe ku butegetsi nyuma y’imyigaragambyo yari imaze igihe ibera mu ice bitandukanye by’iki gihugu, abaturage binubira uburyo imiyoborere ye itabafasha gukemura ibibazo bitandukanye harimo n’iby’ubukungu.

Abashinjacyaha bavuga ko akayabo k’amafaranga y’amahanga yasanzwe mu mifuka y’ibinyampeke mu rugo rwe nyuma yaho ahirikiwe ku butegetsi yari amazeho hafi imyaka 30.

Ku munsi w’ejo ku cyumweru, uyu wahoze ari Perezida yatambukanye imbaduko ava mu modoka yinjira mu biro by’umushinjacyaha, amwenyura kandi aganira n’abarinzi, ariko nyuma y’iminota agaruka yijimye mu maso, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Bwana Bashir anashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), ashinjwa ibyaha byo mu ntambara n’ibyibasira inyoko-muntu mu karere ka Darfour mu burengerazuba bw’igihugu – ibirego ahakana.

Nyuma y’ihirikwa rya Bashir, Sudan iyobowe n’akanama kagisirikare mu nzibacyuho.

Ibi ntibyatumye abaturage bahwema gukomeza imyigaragambyo kuko bahora basaba ko ubuyobozi bwahabwa abasivile.

Abakuru b’igisirikare cya Sudani bakomeje kwamaganwa n’amahanga nyuma y’ibyo bikorwa byo guhohotera abigaragambya badafite intwaro, ndetse n’iki gihugu cyahagaritswe mu muryango w’ubumwe bw’Afurika.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize ubwo yagiriraga uruzinduko i Khartoum, umunyamabanga wungirije w’Amerika ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yasabye ko hakorwa iperereza ryo kwizerwa kandi ridafite aho ribogamiye kuri ubwo bwicanyi.

Kuva ubwo bwicanyi bwaba, ibiganiro hagati y’abigaragambya n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho byarahagaze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger