AmakuruImikino

Olympic: Umukinnyi wa Uganda yatorokeye mu Buyapani asiga yandikiye igihugu cye ibaruwa

Umunya-Uganda Julius Ssekitoleko yatorokeye mu Buyapani, asiga yanditse ubutumwa ko agiye gushaka akazi muri icyo gihugu aho gusubira iwaho.

Uyu musore w’imyaka 20 yabuze ku wa Gatanu, nyuma yo kunanirwa kubona itike yo kwitabira imikino Olempiki. Aba mu cyiciro cy’abaterura ibintu biremereye.

Yagombaga gusubira iwabo muri Uganda ku wa 20 Nyakanga, ariko aho kwitegura gutaha ahitamo gutoroka.

Ubuyobozi bwatangaje ko habonetse ibaruwa yanditse avuga ko muri Uganda ubuzima bukaze, ku buryo aho gusubirayo azemera agashakisha akazi mu Buyapani.

Muri yo baruwa Ssekitoleko yashimangiye ko adashaka gusubira muri Uganda, ko ahubwo abo bari kumwe bamupakirira ibintu yari afite bakabyohereza iwabo.

Hari amakuru ko yagaragaye bwa nyuma hafi ya hoteli ikipe ya Uganda icumbitsemo ahitwa Izumisano, mu gace gategerwamo gari ya moshi. Ngo yaje kugura itike ya gari ya moshi yerekeza i Nagoya, ni muri kilometero nibura 200 uvuye aho bari bacumbitse.

Uyu musore ngo bamenye ko yabuze ubwo abandi bakinnyi bajyaga kwipimisha COVID-19, we arabura.

Ubuyobozi na Polisi bwahise butangira kumushakisha, ariko buramubura.

Umuyobozi w’intumwa za Uganda mu mikino Olempiki, Beatrice Ayikoru, yabwiye ibiro ntaramakuru Kyodo ko bakomeje gukorana n’inzego z’ubuyobozi zo mu Buyapani.

Ati “Mu biganiro twagiye tugirana haba muri Uganda no mu Buyapani twagiye kwitsa cyane ku kubahiriza amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu Buyapani, tukirinda gusohoka mu mwiherero nta ruhushya.”

Mu kwezi gushize abakinnyi babiri ba Uganda basanzwemo COVID-19 bakigera mu Buyapani. Ntabwo bizwi niba uriya wabuze yari muri abo.

Ni bimwe mu bikomeje gusiga icyasha ikipe ya Uganda, mu gihe imikino Olempiki izatangira ku wa 23 Nyakanga.

Si ubwa mbere abakinnyi ba Uganda batorokeye mu mahanga, kuko babiri bakina Rugby batorokeye mu mikino ya Commonwealth yabereye muri Scotland mu 2014, baza no guhabwa ubuhungiro.

Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger