AmakuruImikino

Olivier Kwizera utari ufite ikipe yerekeje muri Bloemfontein Celtic

Olivier Kwizera ukinira ikipe y’igihugu Amavubi, yerekeje muri  Bloemfontein Celtic yo muri Afurika y’Epfo nyuma y’amezi yari ashize nta kipe yo gukinira afite.

Uyu musore wahoze akinira ikipe ya Free State Stars yo na yo yo muri Afurika y’Epfo akaza gutandukana na yo mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera kutishimirwa n’umutoza Nikola Kavazović, yahishuye ko yerekeje muri Bloemfontein Celtic abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

https://www.instagram.com/p/BzJIfrMhRjI/

Olivier Kwizera yerekeje muri iriya kipe nyuma yo gusoza amasezerano y’amezi atandatu yari asigaranye muri Free State Stars.

Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo amakuru y’uko Olivier ashobora kwerekeza muri Bloemfontein Celtic yamenyekanye, gusa biba ngombwa ko iyi kipe itegereza ko asoza amasezerano ye mu rwego rwo kumwegukana ntacyo yishyuye.

Bloemfontein Celtic Olivier Kwizera yerekejemo, ibarizwa muri shampiyona y’ikiciro cya mbere ya Afurika y’Epfo. Muri shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2018/2019, yarangije ku mwanya wa munani n’amanota 40 irushwa amanota 19 na Mamelodi Sundowns yegukanye igikombe cya shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger