Imikino

Oliver n’umuryango we mu byago nyuma y’ibyabaye mu mukino wa Real Madrid na Juventus

Polisi y’igihugu y’Ubwongereza ikorera i London(Londres) mu murwa mukuru w’iki gihugu yatangiye gukora iperereza ku iterabwoba ryashizwe ku mugore wa Michael Oliver wasifuye umukino wa 1/4 cya EUFA Champions league hagati ya Real Madrid na Juventus, aho uyu musifuzi yahaye Real Madrid Penaliti itaravuzweho rumwe.

Oliver yahaye Real Madrid penaliti mu minota ya nyuma y’uyu mukino avuga ko Medhi Benatia yari yakoreye ikosa kuri Lucas Vasquez, birangira Christiano Ronaldo atsinze igitego cyahise giha Real Madrid tike ya 1/2 cy’irangiza mu gihe amakipe yombi yanganyaga ibitego 3-3.

Abakinnyi ba Juventus baburana n’umusifuzi Michael Oliver.

Iyi penaliti yateje impaka ndende cyane ku ruhande rw’abakinnyi ba Juventus batiyumvishaga ibibaye, binarangira kapiteni w’iyi kipe Gianuiligi Buffon yeretswe ikarita itukura.

 

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino ku byari byabaye, Buffon yanenze cyane umusifuzi Micheal Oliver, anavuga ko ashobora kuba afite igikapu cy’imyanda mu cyimbo cyo kugira umutima.

Ni mu gihe Zinedine Zidane we utoza Real Madrid yavuze ko Penaliti Real Madrid yahawe yari yo, gusa avuga ko Buffon atagombaga guhabwa ikarita itukura dore ko nta n’iy’umuhondo yari yeretswe mu minota yari yakinwe.

Iyi penaliti yanateje impagarara mu bakunzi benshi b’umupira w’amaguru, dore ko abenshi batatinyaga kuvuga ko ikipe ya Juventus yibwe.

Izi mpagarara zanatumye bamwe bikoma umusifuzi Oliver binagera no ku muryango we aho kuva ibi byaba uyu muryango utahwemye guhohoterwa n’abantu bamwe.

Oliver asohora Buffon mu kibuga.

Amakuru avuga ko Ku cyumweru Lucy, umugore wa Michael Oliver yakiriye ubutumwa bumutuka kuri telefoni ye bunyujijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mugihe polisi inakomeje gukora iperereza ku bantu birirwa bahondagura umuryango w’urugo rw’uyu muryango ndetse n’abirirwa bohereza ubutumwa buwutuka babunyujije ku gasanduku k’amabaruwa k’uyu muryango.

Kuva ibyabereye mu mukino wa Real Madrid na Juventus byaba, nimero ya terefoni ya Lucy Oliver yabaye ivanwe ku murongo, gusa abafana b’ikipe ya Juventus ntibahwemye kumwibasira kuko bahise binjirira ku mbuga nkoranyambaga ze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger