AmakuruImyidagaduroInkuru z'amahanga

Oliver Nakakande ni we wambitswe ikamba rya Miss Uganda 2019 (Amafoto)

Oliver Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko, yambitswe ikamba rya Nyampinga wa Uganda 2019 asimbuye Quiin Abenakyo wabaye Nyampinga wa Uganda muri 2018 akanambikwa ikamba rya Nyampinga wa Afurika mu irushanwa ryari ryabereye mu Bushinwa.

Nakakande w’imyaka 24 y’amavuko, yegukaniye iri kamba mu muhango wabereye Sheraton Hotel i Kampala.

Oliver Nakanande yegukanye ikamba rya Nyampinga wa Uganda wa 2019, nyuma yo kugaragaza ubuhanga mu gusubiza ibibazo by’abari bagize akanama nkemurampaka ari na cyo cyatumye ahigika bagenzi be bari bahanganye.

Quiin Abenakyo wacyuye igihe nka Nyampinga wa Uganda, yifurije mugenzi we amahirwe masa ndetse anamwifuriza ubuzima bwiza buzamufasha kugera ku ndoto ze.

Ati” Kuri nyampinga mushya, nkwifurije amahirwe masa. Wibuke ko dufite byinshi byo gukora kandi dufatanyije, ndizera ko dushobora guhindura iyi si tukayigira nziza ku bw’umwana w’umukobwa. Ntibikwiye ko abana b’abakobwa bava mu ishuri kuko badafite ubushobozi bwo kubona ibikoresho by’isuku. Ni inshingano zacu ku kwita ko abana b’abakobwa bahabwa uburezi bufite ireme”.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger