Imikino

Oktay utoza Gor Mahia yahishuye ko hari n’amakipe y’i Burayi ashaka J. Tuyisenge

Umutoza Hassan Oktay utoza Gor Mahia ikinamo Umunyarwanda Jacques Tuyisenge, yemeye ko ikipe atoza iri hafi gutakaza uyu rutahizamu ukomoka mu karere ka Rubavu mu gihe Gor Mahia yaba itamwiziritseho.

Ni nyuma y’igitutu AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushyira kuri Gor Mahia ishaka uyu musore.

Muri Mutarama uyu mwaka AS Vita yari yatangaje ko yifuza Tuyisenge Jacques, gusa birangira itamubonye.

Nyuma yo gusezererwa mu mikino ya CAF Champions league itarenze amatsinda, ikipe ya Vita Club yongeye kubura dosiye ya Jacques Tuyisenge ishaka uko yamukura Nairobi ikamujyana i Kinshasa. AS Vita Club inifuza Omar Rwabugiri ukina mu izamu rya Mukura VS.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Kenya avuga ko AS Vita Club yamaze kwiyegereza Gor Mahia kugira ngo iyihe Jacques isanzwe igenderaho, ibintu Oktay utoza Gor Mahia atifuza.

Icyo Oktay we yifuza ni uko Gor Mahia yakora ibishoboka byose ikizirikaho Tuyisenge binyuze mu kumuha amasezerano y’igihe kirekire, bitaba ibyo akigira ahandi nk’uko byagenze kuri Meddie Kagere.

Mu kiganiro na Goal.Com yagize ati” Nzi neza ko hari amakipe menshi ari kurwanira gusinyisha Tuyisenge, nta banga ririmo. Hari n’amakipe y’i Burayi yamaze kwegera Gor Mahia amushaka. Ndagira ngo nsabe abayobozi bamuzirikishe amasezerano mashya kuko ubusabe bw’amakipe y’i Burayi no muri Afurika amushaka bwamukurura, kandi birashoboka ko yagenda.”

Yongeyeho ati” Ni umukinnyi w’umuhanga, uhatana, akaba n’umwe mu bataka beza muri shampiyona ya Kenya ari na yo mpamvu nshaka gukorana na we muri Gor Mahia igihe kirekire.”

Tuyisenge kuri ubu uri mu butumwa bw’ikipe y’igihugu Amavubi i Abidjan muri Cote d’Ivoire, yageze muri Gor Mahia muri 2016 avuye muri Police FC ya hano mu Rwanda. Afitanye amasezerano na Gor Mahia agomba kurangirana n’uyu mwaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger