AmakuruImikino

Okoko yatunze agatoki abakinnyi ba Espoir nk’imbarutso y’umusaruro mubi

Okoko Godefroid umaze igihe gito atandukanye na Gicumbi FC akerekeza muri Espoir y’i Rusizi yatangaje ko abakinnyi b’iyi kipe badashyira mu bikorwa ibyo aba yababwiriye mu rwambariro ahubwo bo bakikorera ibyabo, bikaba intandaro yo kutitwara neza kw’iyi kipe y’i Cyangugu.

Okoko yavuye muri Gicumbi asezeye ubuyobozi bw’iyi kipe mu mpera z’ukwezi gushize, nyuma aza gutangaza y’uko icyatumye ava muri iyi kipe yo mu majyaruguru ari uko abakinnyi b’iyi kipe bamaze kumenya umupira nyuma bakaza kwirara, ari na byo byatumaga Gicumbi itsindwa umufiririzo.

Mu kiganiro uyu mutoza yagiranye na Igihe.com, yongeye kugaragaza umuco wo kunenga, aho yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye nshya ya Espoir bamusuzugura, ntibashyire mu bikorwa amabwiriza aba yabahaye bakiri mu rwambariro.

Ati” hari abakinnyi mbwira ibintu mu rwambariro ntibabishyire mu bikorwa mu kibuga.”

Yakomeje avuga ko azakinisha abakinnyi bashaka kumwumva. Ati “Mu mupira ntawe uri hejuru kuko twese dukorera hamwe ni yo mpamvu ngomba kubashyira hanze kandi njyewe nta mukinnyi w’izina nzakinisha.”

Kuri ubu Espoir ni iya 14 n’amanota 17 mu makipe 16 akina shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda, ikaba iri imbere ya Gicumbi ho amanota 2 ndetse na Miroplast yanyuma irusha amanota 4.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger