AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Oh Rayon! Rayon Sports yatowe nk’ikipe y’umunsi kuri Twitter ya AS Roma

Ikipe ya AS Roma ibicishije kuri Twitter yayo, yemeje ko Rayon Sports nk’ikipe yaranze umunsi kuri Twitter yayo, ku wa gatanu ku wa 07 Kamena 2019.

Iyi kipe yo mu murwa mukuru w’Ubutaliyani yagize iti” Ikipe y’umunsi kuri Twitter ya AS Roma ni Rayon Sports. Gikundiro ikina muri Rwanda National League, shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, ikaba kandi yaratwaye igikombe cya shampiyona n’icy’igihugu incuro icyenda. Ibarizwa i Kigali, iyi kipe ifite igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka ikaba yarashinzwe mu 1968.”

https://twitter.com/ASRomaEN/status/1137067414577930240

Ubu butumwa bukimara kujya ahagaragara bwakirijwe yombi na rubanda rwihebeye Rayon Sports, rugaragaza ko ari ishema rikomeye ku kuba ikipe yabo imenwe n’igihangage nka AS Roma.

Hari n’abashimangiye ko kuba Roma imenye Rayon Sports byaba intangiriro y’ubufatanye burambye hagati y’amakipe yombi. Abandi bagaragaje ko bagiye guhita batangira gufana iyi kipe yo mu Butaliyani.

Rayon Sports na yo ibinyujije kuri Twitter yayo yashimiye cyane AS Roma ku bwo kuyimenya nk’imwe mu makipe akunzwe cyane muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ikipe ya Roma ni imwe mu makipe afite izina rikomeye cyane muri shampiyona y’Ubutaliyani ndetse no ku ruhando rw’umugabane w’Uburayi. Iheruka kwigaragaza cyane muri UEFA Champions league ya 2017/18, ubwo yakoraga ibitangaza isezerera FC Barcelona muri 1/4 cy’irangiza.

Roma yatsinze Barcelona ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wari wabereye kuri Stade Olympico i Roma, mu gihe umukino ubanza wari wabereye i Nou Camp warangiye FC Barcelona itsinze ibitego 4-1.

Amakipe yombi yanganyaga igiteranyo cy’ibitego 4-4, gusa Roma ikomeza muri 1/2 cy’irangiza kubera igitego cyo hanze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger