AmakuruImyidagaduro

Oda Paccy yifurije isabukuru nziza Lick Lick babyaranye biteza impaka

Umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique wamamaye nka Oda Paccy mu njyana ya Hip Hop yifurije isabukuru nziza Lick Lick, babyaranye umwana w’umukobwa bamwe babifata nk’aho ari kumwihomaho.

Uyu muhanzikazi yamwifurije isabukuru nziza kuwa 1 Muatarama 2019 amusabira kuzagira umwaka mushya mwiza no guhirwa na gahunda afite mu buzima bwe bwa buri munsi.

Yagize ati “Imana yagure iterambere n’ibyishimo mu buzima bwawe muri uyu mwaka inaguhe inzozi zose ufite. Umwaka mushya Papa Linca.”

Bimwe mu bitekerezo byatanzwe kuri ubu butumwa bwari buherekejwe n’ifoto ya Lick Lick, bamwe bagaragaje ko batunguwe abandi bavuga ko bisa nko kwihoma kuri Lick Lick usigaye wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umwe mu batanze ibitekerezo yagize ati  “Ubuze uko agira nyine agwa neza”.

Undi araza ahita yandika ati “Sha umuhungu wanjye nubona agushimiye ungaye.” Ndetse ni nako byagenze Lick Lick yaryumyeho amwereka ko asa n’utabibonye.

Mu 2011, nibwo Oda Paccy yibarutse umwana w’umukobwa yise Linka Mbabazi.

Hari igihe aba bombi barebanaga ay’ingwe kuko nko muri Kamena 2012 Producer Lick Lick yakoze indirimbo yise ‘Ntabwo mbyicuza’ arenzaho kuyikorera agace gato k’amashusho aho yagaraye acagagura amafoto ya Oda Paccy.

Muri iyi ndirimbo Producer Lick Lick yabwiraga Paccy ko aticuza inkurikizi zabaye hagati yabo nyuma yo kubyarana bakanatandukana.

Mbere yo gukora iyi ndirimbo kandi Producer Lick Lick yabanje kwerurira zimwe mu nshuti ze ko yayanditse agamije kubwira Oda Paccy nk’igihano yari amugeneye ku bwo kuba yaramukoreye amakosa akajyana umwana wabo mu ruhame mu gitaramo yakoze cyo kumurika album ya mbere yise ‘Miss President’ , ibintu byamubabaje cyane.

Iyo ndirimbo igisohokana n’agace gato k’amashusho yayo agaragaramo acagagura amafoto ya Paccy, uyu muraperikazi we yanze kuvuga byinshi gusa yihaniza Lick Lick amubwira ko ‘amurambiwe’.

Mu 2015 Paccy yazuye akaboze asohora indirimbo na we ayita ‘Ntabwo mbyicuza’, ikubiyemo amagambo akarishye asubiza Producer Lick Lick.

Icyo gihe, Oda Paccy yeruye ko yanditse iyi ndirimbo agamije guha Lick Lick igisubizo ku byo yamuririmbyeho muri 2012.

Ngo yayikoreye uyu musore nkana nk’ikimenyetso kimwereka ko ‘Paccy abayeho neza kandi nta ruhare na ruto Lick Lick abifitemo nubwo muri 2012 yivugaga imyato ko agiye gusenya ubuzima bw’uyu mukobwa’.

Oda Paccy yifurije isabukuru nziza Lick Lick babyaranye umwana w’umukobwa

https://youtu.be/fmOpdINjF9c

Twitter
WhatsApp
FbMessenger