Imyidagaduro

Oda Paccy yifotoje yikinze ikoma ku gitsina(Ifoto)

Umuraperikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] n’umwe mu bahanzi bamaze gutera imbere mu muziki ndetse ntasiba mu bitangazakuru kubera amafoto ashyira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye benshi bakamushinja kutagira umuco no kwiyandarika, uyu muhanzikazi noneho ifoto ye yikinze ikoma ku gitsina ntiri kuvugwaho rumwe.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane nibwo ifoto ya Oda Paccy yikinze ikoma ku gitsina yagiye hanze, iyi foto yayifotoje mu rwego kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise Order yahuriyemo n’itsinda rya Urban Boys.

Iyi foto kuri ubu imaze gukwira ahantu hose ntiri kuvugwaho bitewe n’imiterere yayo ndetse n’uburyo umuntu wese uyibonye ahita yibaza ukuntu umuntu wamufotoye yari ameze, akibaza niba yari umugabo cyangwa umugore mbega ibibazo bikaba uruhurirane.

Oda Paccy mu ifoto itangaje yikinze ikoma ku gitsina

Mu kiganiro Samedi Detente cyo kuri Radio Rwanda Oda Paccy aherutse gutangaza byinshi ku mafoto ye avugwaho kwiyandarika no kutubaha umuco, yavuze  ko abavuga ko yataye umuco atazi aho babikura.

Uyu mukobwa ufite umwana w’umukobwa yabyaranye na Producer  Lick Lick ,yatangaje ko kuba yifotoza kuriya nta kibazo we abibonamo cyane ko akazi akora kamusaba kwifotoza,aha yabajije umunyamakuru ati “ese wowe amafoto yo muri 2009 niyo ugikoresha? ” nanjye rero biriya mbikora mu rwego rwo gukomeza gukora akazi kanjye neza.

Ahawe urugero rwa bamwe mu bahanzikazi bakunda kwambara bikwije kandi bakaba bakundwa n’imbaga nyamwinshi barimo nka Adele , uyu muhanzikazi yatangaje ko buri wese aba afite uburyo akorama akazi ke kandi buri wese mu muziki akaba agira imikorere ye .

Ifoto ya Oda Paccy yakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga
Yagize ati”Buriya rero icyo abantu batazi ni uko Oda Paccy wo mu buzima busanzwe atandukanye n’uwo muri muzika kuko ubusanzwe nd’umwe mu bakobwa bacisha make kandi nkaba nkunda guceceka , gusa abafite ikibazo cy’ariya mafoto nababwira iki rwose uwo tuzahurira kwa Rubangura nambaye kuriya azantere ibuye.”

Uyu muhanzikazi yongeye kubazwa niba yaba atabera urugero rubi umwana we akaba ashobora kuzakura akunda kwerekana ubwambure ,asubiza ko buri wese agira amahitamo bityo rero atazi icyo umwana we azakura akunda ndetse yongera kumara impungenge ababwira ko kuba yifotoza kuriya atari byo byaba intandaro yo kwiyambika ubusa k’umwana we.

Mbabazi Yessa Linca niwe mwana wa Paccy ,kurubu uyu mwana akaba ari gukabakaba mu myaka irindwi.

Paccy ni umwe mu bahanzi bahatiye igihembo cya Primus Guma Guma y’uyu mwaka  gusa ntiyabasha kugira amahirwe yo kucyegukana kuko yaje ku mwanya wa 6.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger