AmakuruImyidagaduro

Oda Paccy yatangiye gusinyisha abahanzi bakizamuka muri Empire Records

Umuhanzikazi Oda Paccy washinze Studio yitwa Empire Records, yatangiye igikorwa cyo gusinyisha abahanzi bashya bafite impano ariko badafite amikoro muri Studio ye, mu rwego rwo kubafasha no kubashyigikira mukurushaho kuzamura impano zabo.

Abahanzi babiri uyu muhanzi yamaze gusinyisha, buri wese yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy mu ntangiro z’uyu mwaka nibwo yashinze Studio yamutwaye arenga miliyoni icumi.

Ashinga iyo Studio yavuze ko ari iyo gutanga umusanzu ku muziki Nyarwanda no gufasha abandi bahanzi bakizamuka babuze ubushobozi bwaho bahera.

Byarenze kuba ari Studio ikora indirimbo ze ubu yakoze na Label y’umuziki asinyisha abahanzi babiri bataramenyekana.

Umwe mubo yasinyishije yasohoye indirimbo ya mbere ariko undi ngo ntirasohoka ariko bamaze kumukorera indirimbo.

Ati “ Muri Empire Records tuzajya dufasha abahanzi bafite impano ariko babuze ubushobozi, ubu tumaze gusinyisha babiri umuhungu n’umukobwa kandi bose twabahaye amasezerano y’imyaka ibiri.”

Oda Paccy yakomeje avuga ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko nawe azagenda arushaho kugira abahanzi bashya b’Abanyarwanda afasha mu guteza imbere impano yabo yo kuririmba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger