AmakuruAmakuru ashushye

Obama yageneye Abanyafurika y’Epfo ubutumwa mubihe barimo byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela

Barack Obama wahoze ari perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yageneye Abanyafurika y’Epfo ubutumwa mugihe bari mu bihe byo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 100 ya Nelson Mandela yari kuba agize iyo aza kuba akiriho.

Obama yasabaye abanyafurika y’epfo kwibukiranya ukuri bagufate nk’inyenyeri ibamurikira kugirango imyaka ijana iri mbere urungano ruzabakomokaho ruzabone uko rwakomeza urugendo rwa  Mandela. Ibi Obama yabivugiye mu kiganiro yatanze kuri Nelson Mandela mu gihe bucya hibukwa imyaka ijana y’amavuko ya Nelson Mandela.

Abanyafurika y’epfo n’abandi barenga ibiihumbi 15 bari baje ku kibuga cya cricket cya Wanderers habereye iki kiganiro  kwumva amateka ya Mandela watangije urugamba rwo kurwanya Apartheid.

Barack Obama asobanura igisobanuro cya Demokarisi yagize ati ” Burya Demokarasi si amagambo gusa ahubwo iba ishingiye ku byo abaturage bashaka kandi ifite imizi ku bintu bifatika. Demokarasi ni ibikorwa. Abayobozi bahakana ibi baba bigiza nkana.”

Yakomeze avuga ko bibabaje kubona hari abayobozi birengagiza nkana amakuru afatika yerekana ibyago byugarije abatuye Isi. Ngo muri iki gihe abanyapolitiki bakomeje gukoresha politiki y’ikinyoma kandi ukuri kuba kwigaragaza.  yagize ati  Usanga nta soni bibatera gukomeza kubeshya abantu bakibwira ko abaturage nta maso bagira.”

Obama ubwo yari ari gutanga iki kiganiro yagiye asubiramo amwe mu magambo ya Mandela agira ati ,”Ntawuvukana urwango rw’uwundi ngo n’uko badasangiye ibara ry’uruhu, cyangwa inkomoko, ukwemera. Abantu bategerezwa kuba babyigishwa, kandi nimba bashobora kwigishwa urwango, bashobora no kwiga gukunda, kuko urukundo mu mutima w’umuntu ntirwingingwa, rurizana byoroshye, si cyo kimwe n’igihushane carwo”

Obama yashimye uko nyakwigendera Mandela yitwaye mbere ataraba umukuru w’igihugu no mu gihe yayoboraga Afurika y’epfo ndetse n’uko yakomeje kwitwara amaze kuva ku butegetsi, aha Obama yavuze ko nyakwigendera umaze imyaka itanu yitabye Imana iyo ashaka gukomeza kuyobora Afurika y’Epfo, yari kuba Perezida w’iki gihugu kugeza apfuye kuko yari akunzwe cyane n’abenshi .

Bwana Cyril Ramaphosa uyoboye Afurika y’epfo wari witabiriye ibi biganiro , yavuze ko Mandela yari umuyobozi mwiza, yabereye urugero benshi kandi azokomeza kubabera icyitegererezo n’urungano rwo mugihe kizaza ruzagenda rufatira kuri Mandela.

Bwana Ramaphosa yanashimye Barack Obama,  avuga ko nawe ari icyitegererezo kuri buri muntu wese kubera uko  arakora cyane yifuza guhindura isi. Usibye Perezida w’A furika y’Epfo Cyril Ramaphosa hari hari n’abandi banyacyubahiro bari bitabiriye kumva ijmabo rya Obama  barimo umuryango wa Graça Machel, umuryango wa Mandela, umwami w’aba Zulu, n’abandi batandukanye

Barack Obama ubwo aheruka guhura na nyakwigendera Mandela akiriho

 

Michelle Obama nawe afite byinshi yigira kuri Nelson Mandela

Abantu barenga 15,000 bari bitabiriye ibi biganiro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger