AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Nyuma y’umwaka urenga Isi itegereje isomwa ry’umwanzuro w’urukiko k’urubanza rwa Paul Rusesabagina

Kuva uyu munyamahoteli uregwa kuyobora umutwe w’iterabwoba yagera i Kigali agahitira mu mapingu mu kwezi kwa Kanama k’umwaka ushize wa 2020, hari icyo Itangazamakuru ry’i Burayi na Amerika ritegereje muri uru rubanza.

Isomwa ry’uru rubanza riteganyijwe kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeri 2021, nyuma y’umwaka urenga Rusesabagina amaze aburana, haba ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, haba no mu gihe urubanza rwamaze ruburanishwa mu mizi.

Tariki 17 Nzeri 2020 ni bwo urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Rusesabagina Paul afungwa by’agateganyo muri gereza, icyemezo cyajuririwe ariko gishimangirwa n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki 02/10/2020.

Kuva icyo gihe Paul Rusesabagina yatangiye kwitaba yambaye impuzankano y’iroza iranga imfungwa mu Rwanda.

Iburanisha mu mizi ryatangiye muri Gashyantare uyu mwaka, uru rubanza rwa Paul Rusesabagina ruhuzwa n’urw’abandi 20 kuko mukwa 10/2020 ubushinjacyaha bwagaragaje ko ari abafatanyacyaha.

Ku itariki 17.02.2021 abaregwa bitabyeUrukiko rukuru urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi i Kigali, bagaragarizwa imyirondoro bamenyeshwa n’ibyaha baregwa.

Paul Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari umunyarwanda nk’uko yari yabigenje no mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro n’urwisumbuye rwa Nyarugenge, aho yagaraje ko ari Umubiligi, ariko ntibyahabwa agaciro kuko byari byarafashweho umwanzuro.

Mu maburanisha 5 yakurikiyeho, uruhande rwa Rusesabagina umunsi ku wundi rwagendaga ruzana inzitizi mu rukiko, nko kugaragaza ko nta bubasha rufite bwo kumuburanisha yakagombye kuburanishirizwa mu Bubiligi kuko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bwarabyemeye na mbere, gusaba kumurekura bashingiye ku buryo yazanywe mu Rwanda, inzitizi zijyanye n’uburwayi ndetse n’iz’uko nta mwanya n’ibikoresho yabonaga byatumaga yiga idosiye ye muri gereza.

Nyuma y’izi nzitizi hajemo n’abatangabuhamya barimo musenyeri Constantin Niyomwungere wagaragaje uko yagejeje Paul Rusesabagina mu Rwanda.

Humviswe n’abandi batangabuhamya bafite icyo bazi ku byashinjwaga Rusesabagina harimo umunyamerikakazi, Dr Michelle Martin wabaye umukorerabushake mu muryango Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation, agera kuri amwe mu mabanga ya Rusesabagina yinjiriye muri email yandikiraga uwitwa Providence Rubingisa. 

Humviswe na Noel Habiyaremye wari Lt col muri FDLR, wagarutse ku mikoranire ya Rusesabagina n’imitwe yashakaga gutera u Rwanda.

Aba batangabuhamya bombi baje mu rukiko Rusesabagina yarivanye mu rubanza ku itariki 12 Werurwe 2021, avuga ko atiteze ubutabera ku rukiko rumuburanisha. Iburanisha ryarakomeje ndetse ku itariki 31 z’uko kwezi ubushinjacyaha butangira kugaragaza ibimenyetso ku byaha bumurega.

Bwagaragaje ko Rusesabagina ari mu bashinze banayobora impuzamashyaka ya MRCD, bashyiraho n’umutwe w’ingabo wa FLN, bunerekana ko yagiye yigamba ibitero wagabye mu bihe bitandukanye, ku butaka bw’u Rwanda, kandi agashakisha inkunga yo kugurira abarwanyi b’uyu mutwe intwaro n’ibikoresho kuko yakoranaga bya hafi na Lt. Gen. Wilson Irategeka, wari umugaba mukuru w’uyu mutwe.

Hari ibihumbi 20 by’ama Euros Paul Rusesabagina yemeye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha no mu rukiko rw’ibanze ko yahaye FLN, ndetse ngo anategura ibikorwa byo gukusanya inkunga yashyikirijwe umubitsi mukuru wa MRCD-FLN, Eric Munyemana akayohereza muri FLN.

Ibi byanashimangiwe na Nsabimana Callixte n’umuhungu wa Lt. Gen. Irategeka Wilson, ari we Ndagijimana Jean Chretien uregwa muri uru rubanza, bemeje ko aya mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa by’iterabwoba.

Abantu 9 ni bo bishwe n’abarwanyi ba MRCD-FLN abandi bakomerekera mu bitero byagabwe i Nyabimata muri Nyaruguru, ibyo muri Nyamagabe, muri Nyungwe n’i Rusizi.

Mu gukusanya ibimenyetso muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko bwakoranye n’inzego z’ubutabera zo mu Bubiligi zijya gusaka mu rugo rwa Paul Rusesabagina i Bruxelles, ibyakuweyo inyandiko, telephone na mudasobwa byohererezwa u Rwanda.

Buhereye kuri ibi bimenyetso n’ubuhamya bwavuye mu maperereza, ubushinjacyaha bwasabiye Rusesabagina igifungo cya burundu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 ni bwo urukiko rutangaza umwanzuro kuri iki gihano kimwe n’iby’abandi 20 bareganwa barimo Nsabimana Callixte (Sankara) wasabiwe gufungwa imyaka 25.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger