AmakuruImikino

Nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda, Rugg Timothy na Lagab Azzedine bashimagije u Rwanda

Umunya-Amerika Rugg Timothy n’Umunya-Algeria Lagab Azzedine, bashimagije u Rwanda, nyuma y’ibihe byiza bagiriye mu isiganwa ry’amagare rya 2018 rizenguruka u Rwanda.

N’ubwo nta wagize amahirwe ngo yegukane iri siganwa muri aba basore bombi, nta washidikanya ko bari mu barigiriyemo ibihe byiza. Rugg Timothy wari wanitwaye neza muri Tour du Rwanda ya 2017 yongeye kubishimangira uyu mwaka yegukana agace kayo kavaga i Musanze kerekeza i Karongi, nyuma yo gusiga bagenzi be hafi iminota 4 yose.

Umunya Algeria Lagab Azzedine na we ari mu basize izina muri Tour du Rwanda ya 2018, kuko yatwayemo uduce tubiri harimo agace ka mbere kazengurukaga ibice bitandukanye by’akarere ka Rwamagana, ndetse n’agace ka nyuma kazengurukaga Umujyi wa Kigali.

Ubwo yari ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe asubira iwabo kuri uyu wa mbere, Lagab yashimiye cyane u Rwanda kubera ukuntu yakiriwe n’urukundo yagaragarijwe.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter ye, yagize ati”Ndi ku kibuga cy’indege cya Kigali nerekeza muri Algeria, ndagira ngo nshimire Tour du Rwanda kubw’icyumweru kidasanzwe twagize. Ndatekereza ko namaze kwamamara mu Rwanda kurusha mu gihugu cyanjye, Abakozi benshi bo ku kibuga cy’indege banshimiye, ibirenze ibyo umwe muri bo yampaye agakawa. Murakoze kandi tuzongere tubonane vuba.”

Nyuma ya Azzedine, Timothy na we yasoye ubutumwa bushimira cyane u Rwanda.

Ati” U Rwanda ni umutima wa Afurika kandi nzishimira ko iri siganwa rikura. Nshimishijwe cyane n’uko nakiriwe ndetse n’ibihe nahagiriye kuva 2016 kugeza magingo aya. Nejejwe cyane n’uko muri 2019 rizaba ryazamutse kurundi rwego, gusa nanone mbabajwe n’uko ntazashobora kuryitabira kubera akazi kenshi.”

“Gusa ibirenze ibyo, u Rwanda rwabaye ahantu nzajya nsura ubuzima bwanjye bwose, mba ndi gusiganwa cyangwa ntarimo. Ni igihugu cyiza, gifite umuco mwiza, kandi ni igihugu kigomba gufatwa cyane nk’icyanya cy’Ubukerarugendo bijyanye na buri kimwe igihugu gitanga.”

“Sinzi niba nari nkwiriye ibi, gusa warakoze kuri buri kimwe Rwanda. Amahoro!”

Rugg Timothy.
Lagab Azzedine nyuma yo guhigika bagenzi be mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger