AmakuruImyidagaduro

Nyuma yo kwitabwaho n’abaganga Jackie Chandiru agiye kugaruka mu muziki

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Jackie Chandiru agiye kugaruka mu muziki nyuma yo kumara igihe kinini ari kwitabwaho n’abaganga kubera  ingaruka zikomeye cyane yatewe n’ibiyobya bwenge yakoreshaga.

Uyu muhanzikazi  yari yarasaritswe n’ibiyobyabwenge ndetse bikaza kumugiraho ingaruka zikomeye cyane ku muziki we n’ubuzima bwe bujya mu kaga.  Nyuma yo kujyanwa mu bitara aho yitabwagaho n’abaganga  hagiye havugwa amakuru menshi k’ ubuzima bwe hari nayavugaga ko yaba yariyahuye kubera kunanirwa kwakira impinduka z’ubuzima n’ibikomere byinshi yari afite  ku mubiri we.

Hari  amafoto yagiye agaragara Chackie Chandiru yarahindutse cyane  afite ibikomere byinshi  ku maguru no ku maboko  yatewe n’inshinge z’ibiyobyabwenge yakoreshaga ari nabyo byatumye ibikorwa bye bihagarara akajyanwa mu kigo ngororamuco aho yahise atangira kwitabwaho n’abaganga  bareba ko yagaruka kuri gahunda.

Ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda byanditse ko  kuri ubu uyu muhanzikazi wazamukiye mu itsinda ry’abakobwa batatu “Blu 3”  yatangiye gushaka uko yagaruka mukazi ke k’umuziki aho yagiye yaka ubufasha abantu batandukanye ngo arebe ko yagaruka muruhando rwa muzika. Indirimbo yavuba aha Chakie Chandiru azasohora n’indirimbo yitwa “discover me” yakoranye na José Chameleon.

Jacki Chandiru wamenyekanye hano mu Rwanda mu ndirimbo nyinshi  yakoze harimo na “Take It Off” yakoranye na Urban Boys azagaragara ku rubyiniro nyuma y’icyemezo cyanyuma  azahabwa n’abaganga. Hari  abari baratangiye kugerageza gufasha Jackie Chandiru harimo nyakwigendera Mowzey Radio na Mesach Semakula  n’ubwo icyo gihe bisa naho  ntacyo byatanze.

Jackie Chandiru atarahagarika umuziki
Ibikomere by’inshinge z’ibiyobyabwenge yiteraga
Izi n’ingaruka z’ibiyobwabwenge Jackie yakoreshaga
Bivugwa ko Jackie yafashe ibiyobyabwenge byinshi nyuma y’ibibazo byavutse mu bukwe bwe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger