ImyidagaduroUrukundo

Nyuma yo kuyogoza urugo rwa Diamond na Zari, Wema Sepetu yagaragaje umusore bakundana

Mu gihe havugwaga byinshi kuri Wema Sepetu bavuga ko akundana na Diamond mu buryo bw’ibanga ndetse akanashinjwa gusenya urugo rwa Diamond na Zari, uyu mukobwa utajya usiba mu itangazamakuru ryo muri Tanzaniya , yateye imitoma Ommy Dimpoz karahava.

Uyu mukobwa wabaye ikimenyabose hariya muri Tanzaniya kubera inkuru zamuvugwagaho hagati ye na Diamond bavuga ko aba bombi bakundana mu ibanga ndetse byose Diamond agasa na ho abishyize ku mugaragaro amuha akazi kuri televiziyo ye ‘Wasafi TV’, yabwiye umuhanzi Ommy Dimpoz ko amukunda cyane ndetse anamusezeranya ko nta bibi bizaba mu rukundo rwabo.

Wema Sepetu yifashishije Instagram akurikirwaho n’abantu barenga miliyoni 3 maze atera imitoma Ommy Dimpoz ndetse aranamuhumuriza dore ko uyu musore arwaye.

Yagize ati:”Uri umunyembaraga kurusha uko ubitekereza, Ugira umuhate, nacitse intege maze kumva ko urwaye ariko nkuvugishije ngira agatege…..ntabwo tuzumva amakuru mabi kuri twe, Oya….uzamera neza mbere y’uko uyumva. Ntabwo igitanda cyo mu bitaro ari wowe cyaremewe…urabizi ko uvuze byinshi kuri njye….ndagukunda cyane….”

Ommy Dimpoz watewe imitoma , ni inshuti y’umuhanzi The Ben, yitwa Omary Nyemobo akaba azwi muri muzika nka Ommy Dimpoz, ni umuhanzi uri mu bakomeye muri Tanzania ariko magingo aya ari mu bubabare bukabije nyuma y’uburwayi yagize inzira y’ibiryo ikifunga, abaganga bamuhishuriye ko yagaburiwe uburozi.

Ommy Dimpoz  aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Yanje’ yakoranye na Seyi Shay wo muri Nigeria ndetse akaba yarumvikanyemo aririmba Ikinyarwanda. Yaherukaga guhishura ko amagambo y’Ikinyarwanda yayandikiwe n’inshuti ye The Ben wa hano mu Rwanda.

Dimpoz wari usanzwe ari umusore w’ibigango, yarahindutse mu buryo bukomeye, yarananutse ndetse ijwi rye ryarahindutse ku buryo kuvuga nabyo ubona ko bimugora cyane ndetse inshuti ze zikaba zivuga ko no kurya byanze.

Uyu musore  yaje i Kigali muri 2017, ubwo yari aherekeje Ali Kiba waririmbye mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku itariki ya 1 Mutarama 2018.

Ubutumwa mwa Wema Sepetu
Ommy Dimpoz ararwaye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger