AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Yahishuye aho yafotorewe arikumwe na Harmonize nyuma yo kwamagana kure inkuru y’uko atwite inda ye

Veronic Wanja uzwi nka Nicah The Queen muri muzika ivuga ubutumwa bw’ijambo ry’imana tuzi nka Gospel mu gihugu cya Tanzania Nyuma yo gutangira kumvwaho inkuru y’uko atwite inda y’umuhanzi Harmonize maze ikaza no kumushyira mu bibazo kuri ubu yasabye imbabazi abo basengana mu rusengero.

Nicah The Queen wahakaniye kure ibyo guterwa inda na Harmonize ndetse akaboneraho no gusaba imbabazi abo basengana abambwira ukuri y’uko ibyo yavuzweho byari ibinyoma gusa Amakuru dukesha ikinyamakuru Ghafla atangaza ko uyu mwari yahishuye aho amafoto yamuharabitse yavuye aha akaba yagize ati:

“Aya mafoto twayafashe umwaka ushize ubwo twari muri sitidiyo(studio). Kuva ubwo ntitwari twongera guhura na rimwe”

Ifoto yagaragaye Harmonize arikumwe na Nicah The Queen ngo bayifatiye muri Studio

Veronic Wanja uzwi nka Nicah The Queen wavuze kandi  ko yemera umurava Harmonize agira mu byo akora kandi ko akunda umuziki we bityo ko ntacyaba hagati ye na we ibi uyu mwari yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagaragaje ko yatewe ipfunwe n’ibyamuvuzweho birimo kuba atwite n’ibijyanye no kuba yaba yarigeze gukundana na Harmonize.


Harmonize utaragira icyo atangaza kuri iyi  nkuru ivuga y’uko yaba yarateye inda Veronic, ibi byamubayeho mu gihe muri iyi minsi hagati ye n’umukunzi we hanukaga urunturuntu, rwatewe no kuba Sarah umukunzi we yaba yarigeze kugirana ibihe byiza n’umwe mu bagabo b’ibigango barinda Diamond Platnumz uzwi ku izina rya Simba.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger