AmakuruImyidagaduro

Nyuma yo kuva mu nyanja y’Abahinde The Ben na Pamela bakomereje mu birwa byo muri East Africa

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben mu muziki nyuma yo kugira ibihe byiza n’umukunzi we mu birwa bya Maldives aho yanamwambikiye impeta y’urukundo ubu aba bombi bakomereje gahunda zabo muri Tanzania.

Mu mashusho The Ben yanyujije kuri konti ye ya Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe,( Instagram stories) yerekanye Miss Pamella ahagaze ari kuri telefone agenda atembera, yumva amafu y’ikiyaga cya Tanganyika nyuma y’umunsi umwe ari kubarizwa muri Tanzania.

Nyuma yo kwambika impeta Miss Pamella , The Ben yahise ajya muri Amerika mu mujyi wa New York aho yahuriye mu kabyiniro na Diamond, nyuma nyuma yahise yerekeza muri Tanzaniya aho yagiriye urugendo rw’akazi rurimo no kurangiza imishinga ya Album ye.

Mubyo The Ben yavuze byamujyanye muri Tanzania, harimo ko yagiye kuhakorera indirimbo azakorana n’abahanzi batandukanye barimo Rema hamwe na Uncle Austin.

Aganira n’ikinyamakuru cya KT Press, yavuze ko ari muri Zanzibar ndetse ko yamaze no kuhakodesha inzu yo guturamo akajya anahakorera umuziki mu isura nshya.

Icyo gihe The Ben yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, ubutumwa bwerekana ko yishimiye ukuntu abaturage bo muri Tanzania bamwakiranye urugwiro.

The Ben yagiye muri Tanzania asangayo umukunzi we Pamella wari umaze iminsi ariho ari kubarizwa.

Si ubwa mbere aba bombi bajyanye muri kiriya gihugu dore ko mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, nibwo umuhanzi The Ben hamwe n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, baherukaga muri Tanzaniya, icyo gihe berekanye amashusho bari kumwe bigaragara ko bari muri Tanzania ku mucanga ku nkengero y’inyanja.

Icyo gihe The Ben nabwo yari yagiye gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

Pamela Uwicyeza mu mashusho yafashwe na The Ben aho bari mu birwa bya Zanzibar

The Ben ari Tanzania aho ari gutunganyiriza Album ye ya Gatatu akaba yarajyanye n’umukunzi we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger