AmakuruImikino

Nyuma yo kunyagirwa na PSG, Monaco yemeye kwishyura ibyo abafana bari bayiherekeje bakoresheje

Ikipe ya AS Monaco yasabye abafana bari bayiherekeje i Paris isebywa na PSG ko yabishyura ibyo bari bakoresheje byose bajya i Paris, gusa abafana b’iyi kipe yambara umutuku n’umweru banze indishyi ikipe yabo yifuzaga kubaha.

Ku cyumweru, AS Monaco yari yasuye PSG i Parc des Princes mu mukino w’umunsi wa 33 wa shampiyona y’Abafaransa, France League 1.

Uru rugendo ntirwahiriye na gato abasore b’umutoza Leonardo Jardim kuko ikipe ya PSG banahanganiye igikombe cya shampiyona yabahaye isomo rya ruhago ibatsinda ibitego 7-1.

PSG yafunguye amazamu ku munota wa 14 ku gitego cyatsinzwe na Giovani Lo Celso, ku wa 17 Edinson Cavani atsinda igitego cya kabiri, Angel Di Maria atsinda igitego cya gatatu ku munota wa 20, mu gihe Lo Celso yongeye gutsinda ikindi gitego ku munota wa 27 cyanatumye AS Monaco yandikirwaho amateka yo gutsindwa ibitego 4 mu gice cya mbere, ibintu yaherukaga mu myaka 40 ishize.

Edinson Cavani yafashije PSG kunyagira AS Monaco atsinda ibitego 1 muri uyu mukino.

Iyi Monaco yaje kubona impozamarira ku munota wa 38 ku gitego cyatsinzwe na Rony Lopes.

Mu gice cya kabiri PSG yagarutse igifite umugambi wo gukomeza guhemukira Monaco, Angel Di Maria ayitsindira igitego cya gatanu ku munota wa 58, ku wa 76 Radamel Falcao yitsinda igitego cya gatandatu cyatumye Monaco ica agahigo ko kwinjizwa ibitego biri hejuru ya bitanu muri uyu mwaka bwa mbere muri uyu mwaka, mu gihe Julian Draxler yasoje akazi ku munota wa 86 atsinda igitego cya karindwi.

Kylian Mbappe wari ku ntebe y’abasimbura akina ku mubyimba AS Monaco yamumenyekanishije.

Nyuma y’iki gisebo cy’amateka, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Monaco bwatangaje ko bemeye kwishyura ibyo abafana bari baherekeje iyi kipe i Paris bari bakoresheje byose, gusa abafana b’iyi kipe banze kwemera indishyi.

Ubutumwa itsinda ry’abafana b’iyi kipe yashyize ahagaragara bwagiraga buti” Turagira ngo dushimimire Vadim Vasilyev(umuyobozi wungirije wa AS Monaco) wadufashije byinshi kuva yagera muri ino kipe. No kubyo yatekerezaga gukorera abafana rero, turagirango dusabe abanyamuryango bacu kutaka indishyi kuko uretse na bamwe mu bakinnyi bacu, natwe nk’abafana turiho kandi tuzahora dukora ibyo ikipe yacu ishaka”.

AS Monaco ifite igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize kuri ubu ihagaze ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona y’abafaransa n’amanota 70, ikaba irushwa amanota 17 na Paris Saint Germain iyoboye iyi shampiyona n’amanota 87.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger