AmakuruUrukundo

Nyuma yo kunganya na AS Kigali, Sarpong yasohokanye n’umukunzi we Asinah

Nyuma yo kuvugwa ko umuhanzikazi Asinah n’umukinnyi wa Rayon Sports ari mu munyenga w’urukundo ariko bose bakajya babihakana, nyuma y’uko Rayon Sports inaniwe gukura amanota 3 imbere ya AS Kigali, Sarpong yasohokanye na Asinah.

Aba bombi bagaragaye bari kumwe mu birori byo gutanga ibihembo bya Salax Awards byatanzwe mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru bikitabirwa n’abantu mbarwa.

Asinah wari wasohokanye na Sarpong, yari mu bahataniraga ibihembo ariko nta na kimwe yegukanye, nyuma y’umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Werurwe, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo , Sarpong Michael ukina ashakira Rayon Sports ibitego ntiyabashije kubona izamu kuko igitego kimwe rukumbi cyatsinzwe na Mutsinzi Ange Jimmy ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe Frank Kalanda ari we watsindiye AS Kigali umukino ukaranmgira amakipe yombi anganya 1-1.

Mu mukino wabaye ku wa Kane, Rayon Sports itsinda Kiyovu Sports, igitego Sarpong yatsinze ku munota wa 55 ni cyo cyabonetse muri uyu mukino.

Icyo gihe Asinah yari muri Stade ndetse agaragaza kwishimira bikomeye iki gitego.

Asinah yakunze kumvikana avuga ko adakundana n’uyu munye-Ghana ariko akavuga ko ashobora kuba arengeje ibyo yagenderaho yemerera umusore waba aje kumusaba urukundo.

Nyuma y’uyu mukino kandi Sarpong yunze mu rya Asinah maze avuga ko badakundana ahubwo ari inshuti bisanzwe yewe ko igitego yatsinze ari nk’impano yamuhaye. Ni we wari wasabye Asinah kuza kureba uyu mukino.

Kuba bajyanye muri Salax Awards, ryari isezerano aba bombi bari baragiranye ubwo Sarpong yamusabaga ko yajya kumureba akina. Icyo gihe bumvikanye ko ajya kumureba ariko na we akazajya kumushyigikira muri Salax Awards.

Asinah ajya kwemera kujya kureba Sarpong akina na Kiyovu Sports, yari yamuhaye umukoro wo gutsinda ibitego bibiri ariko atsinda kimwe ndetse ngo byaramushimishije cyane.

Bari bajyanye muri Salax Awards

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger