Amakuru ashushyeImyidagaduro

Nyuma yo kugirana ubufatanye n’u Rwanda, ikipe ya Arsenal igiye kuza mu Rwanda

U Rwanda rwagiranye ubufatanye bw’ubukerarugendo n’ikipe yo mu Bwongereza ya Arsenal ku buryo bagiye kujya banambara imyenda yanditseho ngo “Sura u Rwanda” ku myenda yabo bakinana.

Aya masezerano y’ubufatanye azamara imyaka itatu, ni ayo kwambara imyenda yanditseho ibirango byo kwamamaza ibikorwa bishishikariza abantu gusura u Rwanda , aha ikipe ibanzamo y’abakinnyi 11 bazajya baba bambaye iyo myenda. Uretse aba bakina muri Shampiyona y’u Bwongereza n’abakinnyi ba Arsenal bari munsi y’imyaka 23 ndetse n’iya bagore bazajya Bambara iyo myenda.

Nkuko bigaragara ku rubuga rw’ikipe ya Arsenal ndetse n’urubuga rw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB bagiranye ubu bufatanye mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo dore ko u Rwanda ari igihugu gifite ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo.

Kugeza ubu iy’ikipe ifite abafana benshi cyane hano mu Rwanda ndetse ikaba inafanwa bikomeye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, imyenda yayo yemewe bazambara muri shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/2019 yamaze kujya hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018 , ikaba yanditsweho ku kaboko ngo ” Visit Rwanda” tugenekereje mu Kinyarwanda ni “Sura u Rwanda”.

Abakinnyi ba Arsenal bose  abagabo ndetse n’abagore, bazajya basura u Rwanda ndetse bahugure abatoza b’amakipe ya hano mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umupira w’amaguru mu gihugu.

Iri jambo “Visit Rwanda” [Sura u Rwanda] rizajya niragaragara  kuri Stade ya Emilate ndetse no ku byapa bakoreraho ibiganiro nyuma cyangwa se mbere y’umukino. Uretse ibi amavideo agaragaza ibyiza by’u Rwanda nka Pariki n’ibindi, azajya yerekanwa kuri stade.

Bagiye kujya bamamaza u Rwanda, aya ni amateka kuri Afurika

Aya masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka “Rwanda Convention Bureau”, nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Arsenal Vinai Venkatesham, yavuze ko ayo masezerano yabashimishije kuko azatuma u Rwanda rurushaho kumenyekana mu bucuruzi.

Yagize ati “Iki gihugu cyateye imbere mu myaka mike ishize, ku buryo aya masezerano azafasha abantu benshi bakurikirana Arsenal bakarushaho kumenya iki gihugu kandi bitange umusaruro.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda.
Ati “Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.”
U Rwanda rumaze kuba kimwe mu bihugu bihagaze neza mu bukerarugendo, ku buryo rwagiye ruza imbere mu bikorwa byose biranga igihugu gifite ibidukikije bikurura abantu. Ku bijyanye n’amafaranga yaba yishyuwe Arsenal kuri ubu bufatanye, ntibiratangazwa.

Perezida Kagame ni umufana ukomeye cyane wa Arsenal
Twitter
WhatsApp
FbMessenger