AmakuruImikino

Nyuma yo kubabazwa na APR FC umutoza mukuru wa Rayon Sports yamanitse amaboko ku mirimo ye muri iyi kipe

Umutoza Guy Bukassa wa Rayon Sports, nyuma yo kubabazwa na APR FC yasezeye ku bakinnyi n’abakozi bakoranaga muri Rayon Sports FC,,yegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe ikunzwe kurusha izindi zose mu Rwanda.

Umukongomani Bukasa yifurije ishya n’ihirwe Rayon Sports mu mikino 2 basigaje,yegura ku mirimo yo kuyitoza yahawe kuwa 02 Nyakanga 2020.

Nyuma y’umukino wa APR FC warangiye itsinze Rayon igitego 1-0, Guy Bukasa yageze mu Nzove (aho Rayon Sports iba), abanza guhamagara abo bakorana (staff technique). Yababwiye ko abashimira byose bakoranye ndetse abashimira umuhate bagaragaje nubwo ngo ’byari bigoye’.

Ati “Mwese ndabashimira uko twabanye. Mwanyeretse ko muri abanyamurava. Twakoze ibishoboka ariko biranga. Njye sindi wa muntu ukunda guhatiriza, ndananiwe.

Nagira ngo mbabwire ko uyu ariwo munsi wa nyuma mumbonye mu Nzove. Nanze ko muzabyumva mu binyamakuru Kandi twakoranaga. Mwarakoze. Mwese mufite nimero yanjye, tuzajya tuvugana cyangwa se tuzaganirira ahandi twazahurira.”

Yunzemo ati ” Guy Bakira nguyu aha, yabibabwira. Nabonye amakipe anyuranye muri Congo harimo n’iyo muri Ghana ariko nanze kugenda kubera icyubahiro nagombaga abafana ba Rayon Sports.”

Guy Bukasa kandi yanahamagaye abakinnyi, arabasezera abifuriza amahirwe mu mikino 2 isigaye.

Nyuma yo kwegura ,Guy Bakira wari umwungirije na we yahise yegura.

Uwari umutoza mukuru wa Rayon Sports Guy Bukasa yrguye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger