AmakuruImikino

Nyuma yo gutsinda LLB, abakinnyi ba Rayon Sports bahize umuhigo ukomeye

Abakinnyi ba Rayon Sports ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup iri kubera i Dar Es Salaam,bahigiye gutahukana iki gikombe nyuma yo kubona tike ya 1/4 cy’irangiza batsinze LLB y’i Burundi ibitego 3-1.

Ibitego bya Rwatubyaye Abdoul, Kevin Muhire na Kwizera Pierrot ni byo byaraye bifashije Rayon Sports kubona iyi tike, mu gihe kunganya na LLB byari guha amahirwe mukeba wayo APR FC kwikomereza bityo Rayon Sports akaba ari yo isezererwa.

Nyuma yo kubona iyi tike, abakinnyi b’iyi kipe bashimangiye ko bagomba gukora ibishoboka byose, bagasubiramo amateka iyi kipe yaherukaga gukora mu 1999 itahukana CECAFA Kagame Cup.

“Muri kimwe cya kane ntabwo biba bigoye nko mu matsinda, ni ugutsinda kugira ngo ukomeze, jyewe icyo nakwizeza aba Rayon ni uko turi gukabakaba ku gikombe kandi Imana nibishaka (Insh Allah) dushobora kugitwara ” Eric Rutanga.

Si Rutanga gusa wizeza aba Rayon igikombe kuko na mugenzi we Manishimwe Djabel yunze mu rye avuga ko igikombe bagomba kukizana i Kigali.

Ati”Ni ibintu bidushimishije kuba dutsinze LLB, twumvaga tugomba gutsinda byanze bikunze, ni umukino twaje tudafite imibare yo kunganya, imibare yacu yari ugutsinda nta kindi twifuzaga, muri gahunda zacu turifuza kuba twatwara igikombe ntabwo twifuza kugera kure hashoboka turi ikipe nziza muri iri rushanwa icyo twifuza kugeraho ni igikombe Imana nibishaka (Ins Allah)”

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Oliviera we avuga ko agishakisha ikipe igomba kujya ibanza mu kibuga, gusa ngo yiteguye gukora ibishoboka byose Rayon ikagera muri 1/2 cy’irangiza.

“Nzagumana ikipe nabanjemo uyu munsi hanyuma nzarebe imiterere  y’ikipe tuzahura, tuzagerageza gusatira ariko twibanda ku mikinire y’ikipe tuzaba turimo gukina nayo nkubu urabona ko ikipe yakinnye neza yafataga imyanya neza ikina neza maze iratuza itsinda ibitego cyane cyane mu gice cya kabiri“

Kuri uyu wa gatanu no ku wa gatandatu hateganyijwe ikiruhuko, mu gihe ku cyumweru no ku wa mbere ari bwo hazakinwa imikino ya ¼ cy’irangiza aho Rayon Sports izakina na Azam izaba iri imbere y’abafana bayo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger