AmakuruImikino

Nyuma yo gutandukana na APR FC , Niyonzima Olivier Seif yasinyiye ikipe nshya

Tariki ya 4 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, ni nyuma y’iminsi mike batangaje ko ari mu bakinnyi bongereye amasezerano, ariko nyuma yaje kwirukanwa..

Kuri ubu  ikipe ya AS Kigali yamaze gisinyisha umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Niyonzima Olivier Seif watandukanye na APR FC amasezerano y’imyaka 2.

Muri Kamena, Seif yagaragaweho imyitwarire idahwitse yo gusohoka mu mwiherero w’ikipe ya APR FC nta ruhushya, uyu mukinnyi yaje kugaruka arafatwa ariko asaba imbabazi agarurwa mu bandi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Nzeri 2021 nibwo AS Kigali yasinyishije Niyonzima Olivier Seif amasezerano y’imyaka 2.

Niyonzima Olivier Seif yakiniye ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2015 kugeza 2019, kuva 2019 kugeza 2021 umukinnyi w’ikipe ya APR FC.

Amakuru  yamenyekanye nyuma yo gutandukana niyi kipe ni uko abakinnyi ba APR FC bamaze ibyumweru 2 bakorera imyitozo mu rugo ubundi bagatanga raporo ku batoza, kuva yatangira uyu mukinnyi akaba nta na rimwe yigeze atanga iyi raporo aho byababaje abayobozi ba APR FC bikubitiraho ko bari bataribagirwa amakosa yari amaze iminsi akoze yo gusohoka mu mwiherero nta ruhushya, bahitamo gutandukana na we.

Tariki ya 4 Kanama 2021 ni bwo ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye Niyonzima Olivier Seif
Niyonzima Seif asinya amasezerano muri AS Kigali

Twitter
WhatsApp
FbMessenger