AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyuma yo gusinyisha Mudeyi, Rayon Sports yamaze kwibikaho n’umuzamu wa Musanze FC

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha abakinnyi babiri, yamaze no kwibikaho umuzamu Mazimpaka Andere wakiniraga ikipe ya Musanze FC.

Mazimpaka wageze muri iyi kipe y’i Musanze akubutse muri Mukura Victory Sports, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2, biba ngombwa ko yishyura Musanze umwaka umwe yari ayisigayemo.

Amakuru y’igenda rye yanahawe umugisha n’ikipe ya Musanze FC, mu butumwa yacishije ku rukuta rwayo rwa Facebook imwifuriza amahirwe masa cyo kimwe na Mudeyi Suleiman wasinyiye Rayon Sports ku munsi w’ejo.

Uyu muzamu wari usanzwe ari umwungiriza wa Ndayisaba Olivier, abaye umukinnyi wa gatatu Rayon Sports isinyishije mu minsi 2, nyuma ya Suleiman Mudeyi ukina imbere ku ruhande rw’ibumoso iyi kipe yakuye muri Musanze FC cyo kimwe na Eric Iradukunda ukina inyuma iburyo waguzwe avuye muri AS Kigali.

Isinyishwa ry’aba bakinnyi ni ngombwa kuri Rayon Sports, dore ko yatakaje abakinnyi benshi igomba gusimbuza mbere y’iminsi mike ibura ngo igura n’igurisha ry’abakinnyi rifungwe.

Mu bakinnyi Rayon Sports yatakaje harimo Shabani Hussein Tchabalala wagiye muri Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo, Kwizera Pierrot, Ismailla Diarra, Nahimana Shassir, Faustin Usengimana n’umuzamu Bakame wahagaritswe kugeza mu gihe kitazwi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger