AmakuruImikino

Nyuma yo gusebera imbere ya AS Kigali, Migi hari icyo yasabye abakunzi ba APR FC

Mugiraneza J. Baptiste Migi usanzwe ari kapiteni wa APR FC yasabye abafana b’iyi kipe imbabazi nyuma y’uko iyi kipe itsindiwe na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 18 wa shampiyona, bikanatuma itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.

Muri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku cyumweru gishize, AS Kigali yatsinze APR FC ibitego 2-0 inahita iyambura umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 35, mu gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahise ifata umwanya wa kabiri n’amanota 34.

Kapiteni w’iyi kipe J. Baptiste Mugiraneza, yasabye imbabazi abakunzi ba APR ku byabaye anabasaba kudacika intege ngo bareke gushyigikira ikipe yabo kuko urugamba rwa shampiyona rugikomeje.

Yagize ati”mubyukuri ndagira ngo nsabe imbabazi abakunzi ba APR FC kuba tutarabahaye ibyishimo mu mpera z’icyumweru gishize ubwo twatsindwaga na AS Kigali, birumvikana ko nta n’umwe ukunda APR FC byashimishije, nkaba mbasaba imbabazi batubabarire, ndabasaba kwihangana bagakomeza kudushyigikira tugakomeza gufatanya urugamba rwa shampiyona kuko ntirarangira.”

Migi yakomeje avuga ko bagiye gukora ibishoboka byose bakitegura neza umukino bafitanye na Kiyovu Sport  kugira ngo bazashimishe abafana babo.

Ntibyagenze neza mu mukino duheruka gukina, natwe nk’abakinnyi twicaye turebera hamwe amakosa twagiye dukora muri uriya mukino, ubu tugiye gukosora buri kantu kose twitegure neza Kiyovu Sport kugira ngo tuzashimishe abakunzi bacu kuri uyu wa kane.”

Magingo aya APR FC iherereye i Shyorongi aho yagiye kwitegura umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona izakiramo Kiyovu SC kuri uyu wa kane, gusa uyu mukino ntuzagaragaramo Ombolenga Fitina na Djihad Bizimana, mu gihe Tuyishime Eric Congolais wari ufite imvune yatangiye gukorana imyitozo na bagenzi be.

Ombolenga ntabwo azakina na Kiyovu yamuzamuye.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger