AmakuruUmuziki

Nyuma y’indirimbo ‘IBYA tsi’, Oda Paccy hari ibyo yagiye gukorera i Dubai-AMAFOTO

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ‘IBYA tsi’ ikavugwaho na benshi, umuhanzikazi Oda Paccy umaze kugaragaza ko azi gukora udushya kugira ngo avugwe, yerekeje i Dubai kuhakorera ibikorwa bitandukanye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza ni bwo Oda Paccy yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe. Yavuze ko agiyeyo mu biruhuko ariko akaba azahakorera n’ibikorwa bya muzika n’ubwo atigeze yerura ngo abitangaza.

Si ubwa mbere yajya i Dubai kuko ubwo aherukayo yahakoreye amashusho y’indirimbo ‘Niba ari wowe’. Abajijwe niba agiye kuhakorera amashusho y’indirimbo ye yise ‘IBYA tsi’ yavuze ko atari byo bimujyanyeyo ahubwo ko agiye mu tugahunda twe bwite n’ubwo hari ibyo azahakorera bijyanye na muzika.

Kanda hano wumve indirimbo ‘IBYA tsi ya Oda Paccy 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger