AmakuruAmakuru ashushye

Nyuma y’imyigaragambyo ikomeye ubwami baa Eswatini bwashyizeho imiyoborere mishya

Mu rwego rwo gucubya uburakari bw’urubyiruko n’abarimu bo mu bwami bwe, umwami Mswati III wa Eswatini yashyizemo Minisitiri w’Intebe mushya. Ni uwitwa Cleopas Dlamini.

Uyu mugabo yitezweho kuzashyiraho Guverinoma izafasha mu gutuma abaturage cyane cyane urubyiruko banyurwa n’imiyoborere y’igihugu cyabo.

Hashize hafi ukwezi mu bwami bwa Eswatini hari imyigaragambyo yatangijwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza bavugaga ko badashaka ubwami ahubwo bashaka Repubulika.

Ruriya rubyiruko rwavugaga  ko ubwami budakwiranye n’igihe isi igezemo kandi bagashinja ubwami gutegekesha igitugu no gusesagura umutungo w’igihugu.

Cleopas Dlamini yahoze ayobora Ikigo cya Eswatini cyo kuzigama kitwa Public Service Pension Fund muri ubu Bwami bwa Eswatini buri mu Majyepfo y’
Umugabane w’Afurika

Agizwe Minisitiri w’Intebe wa buriya bwami nyuma ya Ambrose Mandvulo Dlamini witabye Imana mu Ukuboza 2020, akaba yari atarasimburwa.

Abatavuga rumwa na Leta ya Eswatini bavuga ko n’ubwo hagiyeho Minisitiri w’Intebe mushya, bitazababuza gukomeza gusaba ko mu gihugu haba impinduka, ubwami bukavaho hakayobora Repubulika.

Abarimu bo muri Kaminuza zo muri buriya bwami bibumbiye mu kitwa Swaziland National Association of Teachers (SNAT) bavuga ko n’ubwo Polisi ikomeje kubashushubikanya ibakwiza imishwaro, batazacika intege ahubwo bazakomeza gukorana n’abanyeshuri babo mu kwigaragambya.

Abatuye e-Swatini y’ubu bahoze bafite igihugu kitwa Swaziland. Ni izina ryakomotse ku baturage bo mu bwoko bw’aba Swazi, bahoze batuye igice kigizwe na Afurika y’Epfo y’ubu, Lesotho na e-Swatini.

Ubwo abatuye ibi bihugu bashakaga kwigenga, bamwe bashinze igihugu bakita Swaziland, abandi bashinga na Lesotho( aba Sotho).

Nta gihe kinini gishize umwami Muswati III ategetse ko izina Swaziland rivanwaho, ubwami bwe bukitwa e-Swatini.

Guhindura iri zina nabyo byateje urujijo mu baturage, batangira kwibaza impamvu zabyo ariko barabyemera kuko ari ‘irivuze umwami.’


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger