AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka itandatu Adele agarukanye igihangano gikomeje guca ibintu hirya no hino ku Isi

Umuhanzikazi w’umwongereza Adele Laurie Blue Adkins, mu minsi ishize yafashe amafoto ye ari kuri Twitter na Instagram ayahindira mu mabara y’ubururu, mu gihe website ye yari imaze igihe yasubiwemo ndetse agasaba abafana be kuyiyandikishaho kugira ngo bajye babona amakuru mashya.

Ibi nanone byabaye nyuma yaho  umubare 30 werekanywe ku nyubako nyinshi ahanyuranye ku isi , ibintu byatunguranye cyane  Abafana bagahwihwisa ko uwo mubare ari izina rya Album ye ya kane – nyuma y’izindi yitiriye imibare nka 19, 21 na 25.

Mbere y’uko Adele amura iyi alubumu yabanje guha abakunzi be igihangano gishya , indirimbo yise “Easy on Me” indirimbo imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 33 mu masaha  20 imaze ni ukuvuga kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Iyi ndirimbo mbere y’uko isohoka abantu bari batangiye kwibaza niba uyu muhanzikazi wagabanije ibiro cyane niba ko agifite ubushobozi bwo guca uduhigo mu muziki nkuko byagenze ku ndirimbo yise “Hello” yakoze mu myaka itanu ishize yabaye indirimbo ya mbere yihuse cyane ikarebwa n’abantu  barenga miriyali 1 mu gihe gito ku rubuga rwa Youtube.

Iyi ndirombo nshya ya Adele kuri ubu ubwo yasohokaga mu masaha 12 yari imaze kurebwa n’abantu  miliyoni 20, ubu yahise iyobora urutonde rw’indirimbo zikunzwe ku rubuga rwa US iTunes na Apple Music nyuma y’iminota itatu yari imaze isohotse.

Iyi ndirimbo ‘Easy on me’ yahise ukuraho agahigo kari gafitwe na Ariana Grande kubera indirimbo ye yitwa ‘Positions’ yagiye muri Top10 kuri iTunes nyuma y’iminota icuma gusa isohotse.

Iyi ndirimbo benshi batangiye kuvuga ko Adele yaba yari kuvuga kuri gatanya yamutandukanyije n’umugabo Simon Konecki banafitanye umwana w’umuhungu w’imyaka 9  bise Angelo.

Alubumu nshya ya Adele izajya ahagaragara mu kwezi gutaha kwa Ugushyingo taliki 19 uyu mwaka. Uyu muhanzikazi w’icyamamare mu kiganiro yahaye British Vogue yagaragaje ko indirimbo ye nshya yise ‘Easy on Me’ iri kuri album ye nshya ifite aho ihuriye n’umugabo batandukanye.

Uyu mugore yavuze ko umuhungu we yabyaranye n’umugabo batandukanye ahorana ibibazo byinshi ku cyatumye batandukana ndetse bikaba byaratumye ahimba indirimbo kuri album azamusubirizamo.

Abajijwe icyatumye atandukana n’umugabo mu gusubiza yagize ati “Ntabwo byari byiza kuri njye. Ntabwo nashakaga kuzarangiza meze nk’abantu benshi nzi. Ntabwo nababaye ariko nari kuba mubi iyo ntishyira imbere.”

Adele yateguje ko album ye nshya izagaragaza undi muntu mushya abantu benshi batari barigeze babona kuva yatangira kumenyekana mu muziki.

Uyu muririmbyi mu minsi ishize yagaragaje ko ari mu rukundo n’umugabo witwa Rich Paul uzwi cyane muri Basketball , akaba ashinzwe kureberera inyungu z’ibyamamare bitandukanye muri uwo mukino birimo na LeBron James.

Yemeje ko uyu mugabo koko bakundana ndetse akaba yaraje mbere y’uko se apfa muri Gicurasi uyu mwaka, avuga ko kandi yishimiye urukundo rwabo.

Ati “ Yego turakundana. Turishimye cyane. Ni umuntu udasanzwe. Arashimishije. Arasobanutse.”

Guhera muri Nyakanga aba bombi byatangiye guhwihwiswa ko bakundana nyuma yo kujyana kureba umukino muri NBA.

Muri Kanama Adele w’imyaka 33 na Rich Paul ufite 39 babonywe bari gusangira ibya nijoro ahitwa West Hollywood muri California.

Uramutse uhuye na Adele ubu wamuyoberwa niba umuheruka mu myaka 6 ishize kubera ukuntu yagabanije ibiro cyane
Twitter
WhatsApp
FbMessenger