AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’imyaka 10 Miss Bahati Grace yagarutse i Rwanda (+Amafoto)

Nyampinga w’u Rwanda 2009, Miss Bahati Grâce ari mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 yibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abinyujije kurubuga rwa Instagram, Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yasangije abamukurikira amashusho ari kumwe na Bahati Grâce bahuje urugwiro, amashusho yaherekejwe n’amagambo agira ati “Bahati Grâce ari mu mujyi.”

Bahati Grâce agarutse mu Rwanda nyuma y’uko kuva muri 2011 yajya muri Amerika yari ataragaruka.

Ntabwo bizwi niba Bahati Grâce yazanye n’umugabo we Murekezi Raphaël baheruka kurushinga muri Nzeri 2021, ubukwe nabwo bwabereye muri Amerika.

Miss Naomie yakiriye Bahati Grâce waherukaga mu Rwanda 2011 bagirana ibihe byiza.

Kugeza ubu ntabwo icyazanye Miss Bahati Grace kiramenyekana.

Miss Bahati Grace yasubiye mu Rwanda nyuma y’aho muri Nzeri yarushinze na Pacifique Murekezi, umuhungu wa Murekezi Raphaël.

Ni ubukwe bwaririmbwemo n’ abarimo The Ben na Meddy, bukanitabirwa n’ibyamamare bindi binyuranye mu myidagaduro nyarwanda yaba mu mideli, mu muziki, mubijyanye n’ubwiza birimo Miss Aurore, Miss Meghan na Miss Elsa.

Miss Nishimwe Naomie yagiranye ibihe byiza na Bahati Grace

Twitter
WhatsApp
FbMessenger