AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’igitaramo cy’i Bujumbura Diamond Platnumz yagarutse i Kigali (+AMAFOTO)

Diamond Platnumz umuhanzi w’icyamamare mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse na Afurika muri rusange ku munsi w’ejo hashize kuwa 16 Kanama 2019 nibwo Diamond yageze mu Rwanda, agirana ikiganiro n’abanyamakuru mbere y’uko ajya i Burundi aho yari afite igitaramo cya VIP. Nyuma y’iki gitaramo Diamond yahise agaruka i Kigali aho afite igitaramo gikomeye kuri uyu wa Gatandatu.

Uyu munsi 17 Kanama 2019 ku munsi w’igitaramo nibwo uyu muhanzi uri gukora cyane muri iyi minsi yagarutse i Kigali Saa tatu (9:00 z’igitondo nibwo Diamond Platnumz  yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Akigera i Kanombe yakiriwe n’abategura iki gitaramo ahita yerekeza kuri Hotel kuruhuka mbere y’uko nimugoroba w’uyu munsi ataramira abanyamujyi b’i Kigali n’abandi bakunzi b’umuziki baritabira  igitaramo cya nyuma cya Iwacu Muzika Festival.

Mu magambo make uyu muhanzi yavuze akigera ku kibuga cy’indege mbere y’uko yerekeza kuri Hotel  yateguriwe yasabye abanya Kigali n’abandi bari buze mu gitaramo kuza kwishimana nawe ndetse avuga ko abizi neza ko agiye gukora amateka i Kigali.

Iki gitaramo Diamond yatumiwemo ni icyo gusoza iserukiramuco rya Iwacu Muzika Festival aho azahurira n’abandi bahanzi batandukanye barimo; Intore Masamba, Bull Dogg, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Sintex, Bushali, Marina, Amalon na Sintex n’Itorero ry’igihugu Urukerereza. Iki gitaramo kizabera mu mujyi wa Kigali muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera tariki 17 Kanama 2019.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari amafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) mu myanya isanzwe na ho mu myanya y’icyubahiro itike izaba igura ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), gusa abagura amatike mbere barayagura ibihumbi cumi na bitanu (15,000Frw).

Diamond akigera i Kigali avuye i Bujumbura

Twitter
WhatsApp
FbMessenger