AmakuruImikino

Nyuma y’igihe atagaragara mu Rwanda, Bekeni yagarutse asetsa abantu

Bizimana Abdou’ Bekeni’ wamaze kugirwa umutoza mushya w’ikipe ya Gicumbi FC yatangiye kongera gushimisha abantu nyuma y’igihe kirerekire abantu badaherutse kumva amashyengo ye. Ni nyuma yo gutangaza ko mu gihe Gicumbi yaba imuhaye imodoka byamufasha gukora akazi ke neza ndetse n’iyi kipe ntimanuke mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mutoza ni umwe mu batoza ba hano mu Rwanda bazwiho gutanga ibisubizo byihuse akenshi biba binasekeje, gusa ibisubizo bye akenshi bikumvwa na benshi dore ko ari muri bamwe badatinya kugaragaza ukuri aho kwaba guhishe hose.

Umutoza Bekeni na Gicumbi ye ku munsi w’ejo bari mu kibuga bakina na Espoir y’i Rusizi mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda wabereye i Rusizi, binarangira bawutsinze ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Gasongo J. Pierre, mu minota ya nyuma y’umukino.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza Bekeni yatangarije itangazamakuru ko umukino ukinwa iminota yose, gusa ko iyo urangaye bagutsinda n’ubwo haba ku munota wa nyuma.

Bekeni yagize ati”Umupira ukinwa kuva ku isegonda rya mbere kugeza ku rya nyuma, iyo abantu barangaye barabatsinda.”

“Hariya i Gicumbi, nta pressure[igitutu] ihari. Nta byo kuvuga ngo watsinzwe, watsinze ….ntacyo kuko ubundi akenshi umuntu akubaza bitewe n’ibyo yaguhaye. Njyewe rero iyo utampaye ntukambaze.”

Umunyamakuru: Bivuze ko nta kintu baguhaye?

Bekeni: Oya, barakimpaye ariko ntabwo aricyo Bekeni ashaka!

Umunyamakuru: Ngo arashaka iki Bekeni?

Bekeni: Bekeni n’ubwo nabona ivatiri yo kugenderamo na byo byamfasha.

Umunyamakuru: Buriya ntiwari wihebye ko amanota uyatakaje?

Bekeni: Oya njyewe ubundi ntabwo njya niheba. Mu buzima bwanjye ntabwo njya mbura icyizere. Iriya kipe njyewe ndabawiye ngo kuva mu cyiciro cya mbere Never! Ibyo muzabimbaze nyuma ya shampiyona ntabwo izamanuka.

Umunyamakuru: Watangiranye imbaraga nyinshi bigeze hagati ziracika…

Bekeni: Ibyo bibaho ni urugendo. Imodoka se izamuka umupando n’imanuka bigenda kimwe? Igihe cyose Gicumbi nzaba nyirimo ntabwo izamanuka, iyo niyo message mbahaye.

Bekeini ati” Njye iyo ntacyo wampaye nta n’icyo ugomba kumbaza.”

Uyu mutoza  yari amaze iminsi nta kazi afite nyuma yo gutandukana n’Amagaju FC mu 2016 nyuma akajya gutoza i Goma muri Kongo Kinshasa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger