AmakuruImyidagaduro

Nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe umuhanzi Platini Nemeye n’umukunzi we bibarutse imfura

Umuhanzi ukunzwe na benshi mu.muziki Nyarwanda Nemeye Platini wubatse izina ari mu itsinda rya Dream Boys, we n’umukunzk we Ingabire Olivia bibarutse imfura yabo nyuma y’amezi ane gusa bakoze ubukwe.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu muhanzi yatangaje ko yibarutse umuhungu mu gitondo cyo kuri kuwa Kane tariki ya 22 Nyakanga 2021.

Ati: “Yibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane. Yabyaye umwana w’umuhungu ndetse we na mama we bameze neza”.

Platini ntabwo yigeze yifuza kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, gusa yari yabyutse yandika kuri ‘status’ ye ya WhatsApp amagambo agira ati “Imana yanjye, irahambaye”.

Ibyo Platini yasubije nyuma yo kubazwa niba ajya akumbura uwahoze ari umukunzi we Diane

Tariki 27 Werurwe 2021, nibwo Platini n’umugore we Ingabire Olivia basezeranye kubana akaramata mu birori byabereye kuri Landmark Hotel i Kagugu mu Mujyi wa Kigali.

Byabaye nyuma y’aho tariki 20 Werurwe 2021, Platini yari yasabye akanakwa Ingabire Olivia. Hari hashize ibyumweru bibiri basezeranye imbere y’amategeko, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, tariki 6 Werurwe 2021.

Kuva ubukwe bwabo bwatangira kuvugwa mu mpera za Gashyantare 2021, nta byinshi uyu muhanzi yigeze ashaka gutangaza kuri uyu mukobwa barushinze.

Platini yigeze gutangaza ko yamenyanye na Ingabire Olivia bagiye mu bukwe mu 2019.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger