AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Nyuma ya Tour du Cameroun, Uwizeyimana Bonaventure yegukanye irindi rushanwa

Uwizeyimana Bonaventure yegukanye isiganwa ry’amagare ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, isiganwa ryavaga mu mujyi wa Kigali ryerekeza i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Ni nyuma y’uko uyu musore yari yegukanye mu cyumweru gishize isiganwa ry’amagare ryazengurukaga igihugu cya Cameroun rizwi nka Tour du Cameroun.

Iri rushanwa ryiswe Race to Remember ryari ryitabiriwe n’abakinnyi bose bagize amakipe abarizwa mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare hano mu Rwanda.

Abakobwa n’abakiri bato bahagurukiye imbere y’akarere ka Kamonyi basoreza i Nyanza, ku ntera ya Kilometero 97.6, mu gihe abakuze bahagurukiye ku Gitikinyoni bagasoreza i Nyanza, ku ntera ireshya na kilometero 130 na metero 300.

Uwizeyimana Bonaventure wari wegukanye isiganwa ry’umwaka ushize ni we wongeye kwegukana iry’uyu munsi, nyuma yo kwanikira bagenzi be akoresheje  amasaha 3 n’iminota 36 akaba yakurikiwe na Gasore Hategeka ukinira ikipe ya Nyabihu wakoresheje amasaha 3 niminota 38.

Mu cyiciro Cy’abakobwa Uwabaye uwa mbere ni Nzayisenga Valentine nawe wari watwaye Agace ka Kabiri mu gihe mu batarengeje imyaka 23 uwabaye uwa mbere ari Munyaneza Didier.

Uwizeyimana yegukanye iri siganwa nyuma y’uko n’umwaka ushize yari yaryegukanye.
Abasiganwa mbere y’uko bahaguruka.
Kuva i Kigali ujya i Nyanza abaturage bari baje kwihera ijisho isiganwa.
Umurongo wo gusorezaho i Nyanza.
Hafashwe umunota wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger