Imyidagaduro

Nyuma ya The Ben na Meddy, Emmy nawe agiye kuza mu Rwanda

Umuhanzi Nsengiyumva Emmanuel uzwi cyane ku izina rya Emmy ari hafi kuza mu Rwanda nyuma y’igihe kitari gito aba muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Emmy ukunze kuririmba indirimbo z’urukundo yavuye mu Rwanda tariki ya 06 Gicurasi 2012 , atangaza ko kugeza ubu ataramenye neza itariki nyayo yo kugera i Kigali ariko ko ari mu mpera z’uyu mwaka. Agezeyo yegereye bagenzi be b’abanyarwanda bakorana indirimbo nyinshi zakuzwe na benshi nka ‘Ntari umuntu’ , ‘Ntunsige’ ndetse na ‘Wabaga he’ yakoranye n’umuhanzikazi Princess Priscillah na we usigaye yibera muri Amerika.

Emmy yakunzwe mu Rwanda mu ndirimbo nka “Nsubiza”, ‘Kuki’, “Ntibigishobotse”, “Ese Uri Inde” n’izindi, yemeje ko muri uyu mwaka wa 2018 agomba kugera i Kigali muri gahunda z’umuryango we.

Uyu muhanzi umaze imyaka igera kuri 6 aba muri Amerika ageze kure umushinga wa album nshya ateganya kuzamurikira mu Rwanda. Hari amakuru avuga ko najya kuyimurika azava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaza kuyimurika mu gitaramo azakorera mu Rwanda.

Uyu muhanzi uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2012, yasobanuye ko iyi album yatangiye kuyikoraho mu mwaka wa 2014 gusa azitirwa n’amasomo yatumye atabasha kuyirangiza ngo ijye hanze nk’uko yari yarabiteguye.Emmy yiga muri Kaminuza mu ishami rya Petroleum Engineering

Twitter
WhatsApp
FbMessenger