AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Nyuma ya Kinshasa RwandAir igiye gukorera ingendo mu y’indi mijyi ikomeye muri DR-Congo

Kompanyi ya RwandAir ikora ingendo zo mu kirere itwara ibintu n’abantu,guhera tariki 15, Nzeri, 2021, izatangira gukorera ingendo i Lubumbashi n’i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kugeza ubu indege za RwandAir zikora ingendo kabiri zijya i Kinshasa mu Murwa mukuru w’iki gihugu cy’abaturanyi.

Lubumbashi ni Mujyepfo ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahegereye igihugu cya Zambia.

Kuva i Goma ujya i Lubumbashi hareshya na Kilometero 1100.

Kuri Twitter abagenzi batega RwandAir bishimiye ko igiye gutangiza ziriya ngendo, ndetse bamwe bavuga ko byerekana umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Nta gihe kinini gishize Abakuru b’ibihugu byombi bahuye, baganira imikoranire ndetse hari n’amasezerano yasinywe arimo n’ay’ubucuruzi.

Ni amasezerano arimo n’ayo gukuraho gusoresha kabiri ibicuruzwa byambukiranya imipaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger