Amakuru ashushyePolitiki

Nyuma ya Karongi, Ngororero na Musanze, Meyor w’akarere ka Muhanga na we asabye kwegura

Nyuma y’abayobozi ba Karongi na Ngororero beguye mu masaha make ashize ndetse n’abo mu karere ka Musanze bakeguzwa,  Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice na we yandikiye inama njyamana y’aka karere asaba kwegura ku mirimo ye.

Amakuru agera kuri Teradignews avuga ko Uwamariya usanzwe ari Meya wa Muhanga akaba ari no mu nama njyanama y’akarere ka Muhanga yatanze ubwegure bwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Mu ibaruwa yanditse asezera bagenzi be bakoranaga,  yavuze ko azakomeza kubaba hafi  nk’umuturage w’Akarere ka Muhanga cyane ko ngo yabonye iterambere ry’aka karere ritajyanye n’ubushobozi bwe mu miyoborere kuko ngo riri kwihuta cyane bikaba bisaba umuyobozi ufite imbaraga ku murusha.

Uwamariya yaburaga umwaka umwe ngo arangize manda ye, yatowe mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Perezida wa Njyanama y’akarere ka Muhanga na Komite nyobozi ye bahise batumiza inama iraterana kuri uyu wa Gatatu kugira ngo bige kuri iri yegura.

Yeguye nyuma y’amasaha make cyane umuyobozi w’akarere ka Musanze Habyarimana Jean-Damascène n’abari bamwungirije na bo bamaze kweguzwa na njyanama y’akarere kubera cyane cyane ibibazo bya ruswa bikomeje kuvugwa muri aka karere, cyane mu mitangire y’akazi mu burezi no mu bakozi bakora mu bigo nderabuzima. Ikindi harimo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Musanze n’imiturire muri rusange nkuko Nkunzwenabake Samson, umujyanama rusange uhagarariye umurenge wa Remera muri njyanama y’akarere ka Musanze yabihamirije Teradignews.

Ni na nyuma kandi y’aho Ndayisaba Francois wari umuyobozi w’akarere ka Karongi n’abari bamwungirije barimo ushinzwe imibereho n’ushinzwe iterambere ry’ubukungu, beguye ku mirimo yabo, mu gihe Muri Ngororero na ho umuyobzi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, uw’imibereho myiza y’abaturage ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere beguye ku mirimo yabo.

Uwamariya Béatrice na we yandikiye inama njyamana asaba kwegura

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger