AmakuruAmakuru ashushye

Nyuma ya Huye , Gicumbi, Nyagatare, Rusizi na Bugesera na bo babonye abayobozi bashya

Kuri uyu wa gatanu ni bwo hatowe abayobozi bashya b’uturere tutari tubafite baje basimbura abavuye ku mirimo yabo mu nkubiri yo kwegura no kweguzwa kw’aba Mayor yabaye mu kwezi gushize.

Akarere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo kari mu twabonye umuyobozi mushya mbere y’utundi aho Sebutege Ange ari we watowe nk’umusimbura wa Kayiranga Muzuka Eugene wegujwe na njyanama y’akarere kumwe n’abari bamwungirije kubera imikorere mibi.

Akarere ka Gicumbi  mu ntara y’Amajyaruguru na ko kamaze kubona abayobozi bashya basimbuye komite yegujwe. Ndayambaje Felix  kuri ubu ni we Mayor mushya wa Gicumbi, akaba yasimbuye Mudaheranwa Juvenal  wari weguye.

Uretse Mayor, hanatowe umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu wagizwe Nteziryayo Anasthase, mu gihe Mujawamariya Elisabeth yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

I Nyagatare mu ntara y’Uburasirazuba na bo babonye umuyobozi mushya. Mushabe Claudian ni we watorewe kuyobora aka karere mu gihe  yari yinjiye muri njyanama ya karere uyu munsi. Umuyobizi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  yabaye Rurangwa Steven na ho  Umuyobozi wungirije  ushinzwe imibereho myiza aba Murekatete Juliet.

Akarere ka Nyaruguru katagiraga umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere na ko kamubonye. Gashema Janvier ni we watorewe uyu mwanya, anarahirira imbere ya perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe Bwana Yaramba Athanase.

Ni mu gihe i Rusizi bo batoye Kayumba Ephrem nk’umuyobozi mushya w’akarere, asimbuye Harerimana Frédéric weguye mu kwezi gushize.

Ndayambaje Felix umuyobozi mushya w’Akarere ka Gicumbi
Mushabe Claudian niwe watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare
Rurangwa Steven Umuyonozi wa Karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu
Murekatete Juliet Umuyobizi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza
Bugesera: Uhereye ibumoso Umwali Angelique umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu,Richard Mutabazi watorewe kuyobora akarere ka Bugesera na Imanishimwe Yvette nk’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger